U Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza ku Isi mu gufasha abafite Virusi itera Sida

Abafite virusi itera SIDA baravuga ko ingamba zafashwe mu kwita ku banduye iki cyorezo no gukumira ubwandu bushya zitanga icyizere ko nta bwandu bushya buzaba bukigaragara mu Rwanda muri 2030, nk’uko bikubiye muri Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya Sida UNAIDS.

Uyu munsi u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida hishimirwa intambwe igihugu cyateye mu kugeza ubuvuzi ku bafite virusi itera Sida bose no gukumira ko umubyeyi yanduza umwana atwite.Bamwe mu bamaze imyaka bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bavuga ko hari intambwe ikomeye yatewe mu kwita ku bafite ubwandu bw’iki cyorezo.

Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Ozonnia Ojielo avuga ko intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na Virusi itera SIDA ari umusaruro w’imiyoborere myiza.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko mu myaka yatambutse ubuvuzi ku bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwari bugoye ariko ubu hakaba harabaye impinduka zikomeye.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko n’ubwo ingamba n’ibyo kwishimirwa mu guhangana na Virusi itera SIDA bigikomeje kwiyongera ariko urubyiruko rukwiye gukomeza kwigishwa by’umwihariko kuko umubare munini w’ubwandu bushya ariho uherereye, aho 3% by’abatuye u Rwanda bari hagati y’imyaka 15-19 bafite virusi itera SIDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *