Amavubi yazamutse Imyanya 7 ku rutonde ngaruka Kwezi rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’u Rwanda, Amavubi, yazamutse Imyanya Irindwi (7) ku rutonde ngaruka Kwezi rw’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi FIFA, mu Kwezi k’Ugushyingo.

Uru rutonde ruterwa inkunga n’Ikinyobwa kidasembuye cya Cola-Cola, rugaragaza ko Amavubi yicaye ku mwanya w’i 133 avuye ku 140.

Aamvubi yageze kuri uyu mwanya nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026 mu itsinda rya C, aho yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu gihe yananganyije na Zimbabwe 0-0.

Umwanya mwiza Amavubi yagize ni uwa 64 mu Werurwe y’i 2015 ubwo yatozwaga n’Umwongereza, Stephen Constantine.

Mu gihe umwanya mubi ari uw’i 178 rwagize muri Nyakanga y’i 1999 ubwo yatozwaga n’Umudage, Rudi Gutendorf.

Mu Karere, Uganda niyo iyoboye ibindi bihugu n’umwanya wa 92 ku Isi n’ubwo yamanutseho imyanya 3 kuko yari ku mwanya wa 89.

Ku Mugabane w’Afurika naho yamanutseho umwanya umwe, kuko iri ku mwanya wa 19 ivuye ku wa 18 yari iriho muri Nzeri y’uyu Mwaka.

Intare zo mu Misozi ya Atlas za Maroke niyo ziyoboye andi makipe ku Mugabane w’Afurika, ikaba iri ku mwanya wa 14 ku Isi. Ikurikiwe na; Senegal while Tunisia, Algeria na Egypt.

Ku Isi, Argentine ibitse Igikombe cy’Isi niyo iyoboye izindi, ikaba ikuikiwe n’Ubufaransa.

Umwanya wa 3 ufitwe n’Ubwongereza, Belgium, Brazil, Netherlands, Portugal, Spain, Italy na  Croatia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *