“Turifuza ko Mako Sharks Swimming League ryaba Irushanwa rihiga ayandi muri Afurika y’Uburasirazuba” – Bazatsinda James

Nyuma yo gukinwa mu byiciro (Phase) bitatu, mu mpera z’Icyumweru gishize hagati ya tariki 21 na 22 Ukwakira 2023, Irushanwa ry’umukino wo Koga “Mako Sharks Swimming League” ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere ryashyizweho akadomo.

Umunsi waryo wa nyuma witabiriwe n’amakipe arimo ayo ku rwego Mpuzamahanga, kuko mu makipe atanu yawitabiriye, atatu yari ayo mu gihugu cya Uganda.

Nk’uko byagenze ubwo ryakinwaga ku munsi waryo wa mbere muri Werurwe (3) y’uyu Mwaka, n’ubundi Pisine y’Ishuri ya Green Hills Academy niyo yakiriye aya makipe.

Ku ikubitiro, uyu munsi wari witezweho amakipe arindwi, hitabiriye atanu arimo abiri yo mu Rwanda; Mako Sharks na Kwetu Kivu Swimming n’andi atatu yo muri Uganda.

Ibikesheje abakinnyi basanzwe bamenyereye iyi mikino by’umwihariko no kuba amarushanwa yarabereye kuri Pisine isanzwe ikiniraho, Mako Sharks Swimming Club yahigitse izindi, ndetse inegukana uyu munsi wa gatatu n’amanota 765, ikurikirwa na Kwetu Kivu Swimming Club y’i Rubavu yagize amanota 436.

Umyanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Silverfin Academy yo muri Uganda n’amanota 357, ikurikirwa na Hertz Swimming Club na Starlings Swimming Club nazo zo muri Uganda zagize amanota 281 na 247.

Nyuma yo guteranya amanota y’iminsi itatu yose, ni ukuvuga amanota yakorewe muri Werurwe, Nyakanga n’Ukwakira, Mako Sharks yegukanye iri rushanwa n’amanota 3444, ikurikirwa na Kwetu Kivu Swimming Club n’amanota 2065.

Cercle Sportif de Karongi na Cercle Sportif de Kigali, zombi zitabiriye Umunsi wa Mbere gusa, zasoreje ku mwanya wa gatatu n’uwa kane, mu gihe Rwesero SC na Gisenyi Beach Boys zaje mu myanya ya nyuma, gusa zombi zakinnye Umunsi wa Kabiri gusa.

Bazatsinda James uyobora Mako Sharks ari nayo yateguye iyi mikino, yavuze ko bishimiye uko yagenze, aboneraho no gushimangira ko intego yatumye barishyiraho ariyo yo kuzamura impano z’abakiri bato yagezweho.

Mu Kiganiro yahaye Itangazamakuru, Bwana Bazatsinda yagize ati:“Intego ya mbere twari tugamije dufata umwanzuro wo gutegura iri rushanwa, kwari ukuzamura impano z’abakinnyi by’umwihariko n’abana bakiri bato, abenshi n’abari munsi y’imyaka 14. Ni abakinnyi bakiri bato bafite ahazaza, twizeye ko kuzamura impano zabo byagezweho.”

Yunzemo ati:“Iri ni itangiriro, Umwaka utaha turateganya ko iri rushanwa rizakinwa muri Phase mu rwego rwo kurushaho kuryongerera uburyohe no gutuma abakinnyi bahangana”.

N’ubwo bitoroshye, ariko njye n’abo dufatanya kuritegura, turifuza ko iri rushanwa rizagera ku rwego rikurura amakipe hafi ya yose yo muri Afurika y’Iburasirazuba, byaba na ngombwa rikajya ku ngengabihe y’Amarushanwa ny’Afurika.

Uyu munsi wa nyuma witabiriwe n’Abakinnyi 98 bavuye mu makipe Atanu.

Biteganyijwe ko mu mwaka utaha, iri rushanwa rizatangira muri Gashyantare aho kuba muri Werurwe nko kuri iyi nshuro ya mbere.

Amafoto

Mako Sharks yegukanye iri rushanwa nyuma yo guhigika andi makipe yaryitabiriye

 

Bazatsinda James avuga ko iri Rushanwa bifuza ko ryazaba rimwe mu yakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *