Rwanda: Perezida Kagame yakuye Gasana Emmanuel ku Buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahagaritse mu mirimo CG (Gtd) Gasana K. Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Iri hagarikwa ryatangajwe ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira, nyuma y’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

CG (Rtd) Gasana K. Emmanuel yaherukaga guhagarikwa mu nshingano tariki ya 25 Gicurasi 2020, icyo gihe akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo guhera mu mwaka wa 2018.

Icyo gihe ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho gusa bahagaritswe ku myanya yabo mu gihe hari hashize iminsi mike hari n’abandi bakuwe ku nshingano.

Ku wa 15 Werurwe 2021, ni bwo Gasana yongeye guhabwa inshingano zo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bivuze ko yari amazeho igihe cy’imyaka ibiri n’amezi arindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *