Tuniziya: Umujyi wa Sfax ukomeje gutikiriramo Abimukira barohama mu Mazi

Umujyi wa Sfax muri Tunisiya “warengewe” n’impfu z’abimukira bagwa mu mazi

Umwe mu bashinzwe ibijyanye n’Ubuzima mu gihugu cya Tuniziya yatangaje ko ahabikwa ashyirwa abapfuye “Moruge” mu Mujyi wa Sfax harengewe n’umubare w’abimukira bapfa baruhamye.

Aba bimukira barohama bari mu rugendo rutemewe n’amategeko ruberekeza mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Umujyi wa Sfax ufatwa nk’ahantu h’ibanze abimukira bafatira Ubwato berekeza mu Butaliyani. Aha bakaba bahagera mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima ku rwego rw’Intara, yatangaje ko Moruge zo mu bitao bikuru by’uyu Mujyi bimaze kurengerwa n’abapfuye.

Mu byumweru bike bishize, hatangajwe ko abatari bake bakoze uru rugendo rugoye rubavana muri Tuniziya berekeza mu Butaliyani biyongereye ku rwego rwo hejuru.

Mu Cyumweru gishize kandi, ababarirwa muri za miringo bararohamye ubwo berekezaga mu Butaliyani bavuye muri Tuniziya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *