Ntibisanzwe: Yaguwe Gitumo agiye gushyingura Inkwi z’Imyase

Mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe Akagari ka Kamashashi, mu Mudugudu wa Kadasomwa, haravugwa Inkuru y’umugabo washyinguye Isanduka iri Inkwi.

Ibi byabaye ku masaha y’umugoroba wa joro, ubwo Nzayisenga Daniel yasangwaga mu irimbi n’abandi baturage babiri baje gushyingura isanduku irimo imyase y’inkwi.

Uyu mugabo w’umukire witwa Nzayisenga Daniel uzwi ku izina rya Kazungu, yafashwe n’abandi baturage yitegura gushyingura iyo myase mu irimbi rya Kamashashi ahazwi nka Gihundwe, ubwo abaturage bamugwagaho nibwo bahise bitabaza RIB (Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda)

Hibajijwe byinshi nyuma y’uko uyu mugabo afashwe akora icyo gikorwa benshi bafata nk’aho ari imigenzo ya gishitani.

Bamwe bati: Ashobora kuba arwaye mu mutwe, cyangwa afite imihamuro yararimo yatumye yifashisha izo nkwi z’imyase.

Ku bamuzi, bahamya ko akorana n’imbaraga z’Umwijima, izi yaba ari nazo akomoraho ubutunzi afite.

Bati:“Byatangiye afata iduka rye arisigira abakozi ajya gucuruza agataro kariho ibisheke, none ageze muguhamba Imyase mu isandugu”

Aba baturage baganiriye n’Itangazamakuru bakomeje bavuga ko iyi Migenzo ye ikwirie ye kugenderwa kure, kuo hari abamureberaho urugero, bakifuza gukora nk’ibi akora bise ubuyobe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *