Tuganire: Uko yabengutswe Umukozi wabakoreraga mu Rugo, agatera Umugongo Umugore bari bamaranye Imyaka 7

Mu gihugu cya Kenya haravugwa Inkuru y’Umugabo wahisemo gutandukana n’Umugore bari bamaranye Imyaka 7, akisangira Umukozi wo mu Rugo.

Mu Kiganiro yahaye Itangazamakuru, yagarutse ku cyamuteye kwiyegurira Umukozi wabakoreraga.

Imbarutso y’aya makuru, yatewe n’uko Umugore w’uyu Mugabo yananiwe kwihanganira uburyo atewe gapapu n’uwari Umukozi wabo, ahitamo kugana Inkiko.

Nyamugabo yagize ati:“Umugore wange ni Umunebwe. Nta karimo na kamwe ko mu Rugo abasha gutunganya”.

Yakomeje agira ati:“Imbarutso yabaye igihe nari mu Rugo ntakoze naruhutse, musaba kuntekera amafunguro nkunda biramunanira. Ibi kubyakira byarananiye, kuko nyuma y’andi makosa nihanganiye, iri ryabasabe simusiga, mpitamo kwisangira Umukozi wadukoreraga kuko nabonaga azi icyo gukora”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *