“Ni Amatiku no guharabika”, Minisitiri Musabyimana yateye Utwatsi ibyo gufata ku Munwa abayobozi b’Utugali n’Imirenge

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yahakanye ibyo kuba ariwe wabujije abayobozi b’Inzego z’ibanze gutanga amakuru bavuganye n’Itangazamakuru.

Imbere y’Inteko Ishingamategeko, Musabyimana yavuze ko ayo makuru atayazi, ahubwo ari Amatiku no guharabikana.

Mu magambo ye, yagize ati:“Ntabwo nzi uko byaje. Nanjye nabyumviye ku mbuga nkoranyambaga nk’uko namwe mwabyuvise, kuko aho byaturutse ntaho nzi”.

Yakomeje agira ati:“Ndabizi ko arinjye bavugaga, ariko mu by’ukuri ntaho nzi nigeze mvugira ko umuyobozi runaka atagomba gutanga amakuru. Uwo wabitangaje muzamubaze aho yabikuye”.

Uku gufatwa ku Munwa, kwatangiye kujya hanze nyuma y’uko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bahuriye mu Itorero Isonga riheruka kubera mu Karere ka Burera, batangarizamo ko bambuwe uburenganzira bwo gutanga amakuru.

Kimwe mu bihamya uko kubuzwa gutanga amakuru, ni uko tariki ya 23 Ukuboza 2023, Umuyobozi w’Umurenge wa Gashaki, Alan Ntambara yabazwaga n’Itangazamakuru impamvu bashaka gusezeranya Abageni nyamara ababyeyi babo babigaragajemo impungenge, agira ati:“Mwazabaza ubuyobozi bw’Akarere kuko ubwo twari mu Itorero Isonga, batubujije kuzongera gutanga amakuru”.

Uku kubuza abayobozi gutanga amakuru, bifatwa nko kuzitira uburenganzira bw’Itangazamakuru.

Itegeko rishya N°04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 ryerekeye ku kubona amakuru, rigamije gutuma abaturage n’Abanyamakuru babasha kubona amakuru yo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, iryo tegeko rishyiraho uburyo n’inzira biteza imbere uburyo bw’itangazwa n’ikwirakwizwa ry’amakuru.

Mu ngingo ya 11 y’iri tegeko, hagaragazwa ko umukozi w’urwego afata umwanzuro wo kuyatanga akurikije uko byihutirwa, ariko kandi isabwa ry’aya makuru rishobora kwemerwa cyangwa ntiryemerwe.

Iyo ritemewe hatangwa ibisobanuro bishingiye ku mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *