Tour du Rwanda 2024 n’Umusaruro w’Abanyarwanda mu Mboni za Perezida wa Ferwacy, Ikiganiro na THEUPDATE

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, mu Rwanda hasojwe Isiganwa mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare rizwi nka Tour du Rwanda.

Iri Siganwa ryari rimaze iminsi Umunani ribera mu gihugu cy’Imisozi Igihumbi, ryegukanywe n’Umwongereza w’Imyaka 21 gusa y’amavuko, Joseph Peter Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech Academy.

Uyu Mwongereza yegukanye iri Siganwa akoresheje amasaha 17, Iminota 18 n’Amasegonda 46.

Uretse gutwara iri Siganwa, ni nawe wegukanye Etape ya nyuma yakiniwe mu Mujyi wa Kigali, ireshya na Kilometero 73 na Metero 600.

Iyi Etape ya 8 yayegukanye nyuma yo gukoresha Isaha imwe, Iminota 47 n’Amasegonda 37.

Umunyarwanda witwaye neza muri iyi Etape ni Mugisha Moise ukinira ikipe ya Java – Inovotec Pro Team, wasoreje ku mwanya wa 12 asigwa amasegonda 46.

Yakurikiwe n’Umunya-Kazakhstan, Ilkhan Dostiyev ukinira Astana Qazaqstan Development Team, warushijwe amasegonda 41 gusa, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Colombia, Jhonatan Restrepo Valencia ukinira ikipe ya  Polti Kometa yo mu Butaliyani. Uyu yarushijwe na Blackmore, amasegonda 43.

Umusaruro w’abakinnyi b’Abanyarwanda

Ku ruhande rw’abakinnyi b’abanyarwanda ntabwo umusaruro uraboneka nk’uko byahose iri Siganwa rikiri ku rwego rwa 2.2 mbere y’uko rishyirwa ku rwego rwa 2.1 mu 2019.

Mu gihe Joseph Peter Blackmore yegukanye iri Siganwa, akanaba umukinnyi wa mbere w’Umwongereza utwaye Tour du Rwanda, Umunyarwanda wabonye umwanya mwiza ni, Eric MANIZABAYO wasoreje ku mwanya wa 15 asigwa Iminota 5 n’amasegonda 13.

Vainqueur Masengesho wasoreje ku mwanya wa 18, Mugisha Moise ku wa 20, Samuel Niyonkuru ku wa 34, Eric Muhoza ku wa 40, Didier Munyaneza aba uwa 45, mu gihe Shemu NSENGIYUMVA yasoreje ku wa 51.

  • Ibihembo by’umuntu ku giti cye

Munyaneza Didier yegukanye igihembo cy’Umukinnyi wahize abandi mu guhatana mu mu mihanda, Nsengiyumva Shemu yegukana igihembo cy’Umusprinter mwiza, Manizabayo Eric ahiga abandi Banyarwanda 13 bitabiriye iri Siganwa, Masengesho Vainqueur ashimirwa nk’Umukinnyi w’Umunyarwanda ukiri muto utanga ikizere.

Ikindi cyaranze iri Siganwa ku bakinnyi b’Abanyarwanda, ni uko harimo abatarahiriwe.

Ngendahayo Jérémie ukinira Ikipe ya May Stars yakuwe muri iri Siganwa ku Gace ka Kane ka Karongi-Rubavu nyuma yo gufata ku modoka.

Yaciwe kandi amande y’Ibihumbi 290 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.

Kuri iki Cyumweru ubwo hasozwaga Tour du Rwanda, Areruya Joseph ukinira Java Inovotec yasoreje ku mwanya wa 63 ari nawo wa nyuma, anahanwa azira kunyura ahatemewe.

Yaciwe kandi amande y’ibihumbi 270 Frw, akurwaho amanota 15 ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.

Areruya wegukanye iri Siganwa mu 2017, yanavanweho amasegonda 20 mu isiganwa n’amanota umunani ku rutonde rw’abakinnyi bazamuka cyane.

  • Tour du Rwanda y’iyi 2024 n’Umusaruro w’Abakinnyi b’Abanyarwanda mu mboni za Perezida wa Ferwacy 

Nyuma y’uko kuri iki Cyumweru hasojwe Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 16 n’iya 6 by’umwihariko igiye ku rwego rwa 2.1, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Bwana Samson Ndayishimiye, mu Kiganiro kihariye yahaye THEUPDATE yagize ati:“Ni Isiganwa ribaye Umwaka mbere y’uko u Rwanda rwakira Shampiyona y’Isi. Ritweretse ko turi mu nziza kandi gukora cyane bitanga intsinzi”.

Yunzemo ati:“Tour du Rwanda imaze Imyaka 6 igiye ku rwego rwa 2,1 nyuma yo kumara igihe iri ku rwego rwa 2,2. Ibi byadufashije gukurura abakinnyi b’Ibihangange ku Isi, barimo nka Chris Froome n’amakipe akomeye ku Isi akomeje kwitabira iri Siganwa buri uko Umwaka utashye. Kuri iyi nshuro hari amakipe arimo Lotto Dstny, UAE, Soudal Quick-Step Pro Cycling Team, Israel Premier Tech Academy, Total Energies, Polti Kometa, Astana n’ayandi, kandi azakomeza kwiyongera kurushaho”.

“Kuba amakipe y’Amahanga akomeza kwitabira iri Siganwa, ni kimwe mu Musaruro wa gahunda ya Visit Rwanda, kuko rimuka ubwiza bw’u Rwanda, bigakurura abakinnyi bakomeye gusura u Rwanda binyuze mu Isiganwa”.

  • Umusaruro w’Abanyarwanda n’Abakinnyi b’Abanyafurika

Ndayishimiye yagize ati:“Ntabwo gukina Isiganwa nk’iri biba byoroshye. Abakinnyi b’Abanyarwanda baba bahatanye n’abandi, bityo ni ugukora ibishoboka byose bakazamura urwego kuko nta nzira y’ubusamo bidasabye kubikorera”.

“Kugeza ubu, abakinnyi bo ku Mugabane w’Afurika bira nk’ahao bamaze gusigwa n’iri Siganwa. Tuzakomanga aho bishoboka mfatanyije na bagenzi banjye bo muri Afurika, nk’uko muri Afurika y’Epfo hari Ishami rya UCI rizamura impano, rishyirwe n’ahandi henshi by’umwihariko mu gihugu cyacu, mu rwego rwo kongera kugaruka ku gasongera kiri rushanwa rya mbere ku Mugabane w’Afurika”.

“Turashimira abakinnyi b’Abanyarwanda by’umwihariko ikipe y’Igihugu, barahatanye kugeza ku munsi wa nyuma, mu gihe hari amakipe yahageze asigaranyemo umwe”.

“Mu nzira byari nta makemwa, nta mpanuka, nta mvune, abafana bari benshi ku Mihanda, aho twanyuraga, twaraye abari muri Tour du Rwanda bafashwe neza. Mu by’ukuri twaranyuzwe by’umwihariko kuba ari ku nshuro ya mbere iri Siganwa ribaye ndi Umuyobozi wa Ferwacy”.

Yasoje agira ati:“Mu izina rya Ferwacy, ndashimira abo twabanye bose muri iri Siganwa, kandi ndabizeza ko iry’Umwaka utaha rizaba ryiza kurushaho”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Bwana Samson Ndayishimiye, mu kiganiro nUmunyamakuru wa THEUPDATE ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda.

 

  • Ibihembo byatanzwe

May be an image of 1 person and text that says "UPDATE #TDRWANDA2024 Pratata Galin Federatini UCI VANDA RWANDA ISRAEL: CLAS ON RV RW JOSEPH BLACKMORE ISRAEL PREMIER TECH UMUKINNYI WEGUKANYE TOUR DU RWANDA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "UPDATE #TDRWANDA2024 Federation UCI AFRIC TOUR RwandAir mo YEMANE DAWIT BIKE AID UMUNYAFURIKA MWIZA MURI TOUR DU RWANDA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 3 people, bicycle and text that says "THEUPATE UPDATE #TDRWANDA2024 Hង MH Federatinn PIERRE LATOUR TOTAL ENERGIES UMUZAMUTSI WAHIZE ABANDI MURI TOUR DU RWANDA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 3 people and text that says "THEA UPDATE #TDRWANDA2024 Federation UCI FOR MANIZABAYO ERIC TEAM RWANDA UMUNYARWANDA UMUNY WAHIZE ABANDI MURI TOUR DU RWANDA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person, bicycle and text that says "UPDATE #TDRWANDA2024 Bella Hlowers ७ito dstny biny ST AWAY Bella Pewers Bella Flowers VINZENT DORN BIKE AID UWAYOBOYE ABANDI IGIHE KIREKIRE MURI TOUR DU RWANDA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THEUPDATE UPDATE #TDRWANDA2024 UCI τΟυ BYM INTER SP SPI NSENGIYUMVA SHEMU MAY STARS UWAHIZE ABANDI MURI SPRINT MURI TOUR DU RWANDA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "UPDATE #TDRWANDA2024 UCI AFRICA TOUR Mo EST MOMC VG 45 AN AKLILU AREFAYNE TEAM ERITREA UMUNY AFURIKA MUTO MWIZA MURI TOUR DU www.theupdate.co.rw WANA THEUPDATERWANDA"

May be an image of 3 people and text that says "THE THEE UPDATE RIANDA #TDRWANDA2024 Rwanda Federation UCI AFRICA TOUR VG AKLILU AREFAYNE TEAM ERITREA UMUKINNYI MUTO MWIZA MURI TOUR DU RWANDA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *