Ikipe ya Israel Premier Tech yashimangiye ko ishaka kwegukana Tour du Rwanda nyuma ya Etape ya 7

Ikipe yo mu gihugu cya Israel, Israel Premier Tech yashimangiye ko ari Umukandida mwiza wo kwegukana Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’Amagare ribera mu Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu, umukinnyi wayo Itamar Einhorn yongeye gutwara Etape, nk’uko ejo hashize nabwo Peter Joseph Blackmore yari yabigenje.

Itamar yageze mu Karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Uburasirazuba ari uwa mbere nyuma yo gusiga abandi ku ntera ireshya na Kilometero 158.

Uyu mugabo kandi yari yaregukanye Etape ya kabiri yahagurukiye mu Karere ka Muhanga yerekeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Iyi Etape yahagurukiye mu Karere ka Gicumbi ahazwi nko mu Rukomo, Itamar yayitwaye akoresheje Amasaha 3, Iminota 29 n’Amasegonda 57.

Yakurikiwe n’Umubiligi Lorenz Van de Wynkele ukinira ikipe ya Lotto Dstny yo mu Bubiligi, bombi bakaba bagereye rimwe ku murongo.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Slovenia, Gal Glivar wasizwe amasegonda 2 gusa.

Ni Etape itahiriye Abanyarwanda nk’izayibanjirije, kuko uwaje hafi ari Nsengiyumva Shemu wagize umwanya wa 26 arushwa amasegonda 47 na Itamar.

Kwegukana iyi Etape kwa Itamar, byahise biha amahirwe Peter Joseph Blackmore yo kugumana Umwenda w’Umuhondo.

Peter Blackmore akesha uyu mwenda kuba yaregukanye Etape ya 6 yasorejwe ahazwi nko kuri Norvege mu Mujyi wa Kigali, iyi ikaba yarahuriranye n’isabukuru ye y’Imyaka 21.

Blackmore ayoboye abandi nyuma yo gukoresha Amasaha 15, Iminota 31 n’Amasegonda 9, muri Etape 7 zimaze gukinwa.

Akurikiwe n’Umunya-Kazakhstan, Ilkhan Dostiyev ukinira ikipe ya Astana Qazaqstan, arusha amasegonda 11 gusa.

Umwanya wa gatatu ku rutonde rusange, ufitwe n’Umunya-Colombia, Jhonathan Restrepo Valencia usigwa amasegonda 55 gusa.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo, uyu ari ku mwanya wa 15, arushwa iminota 4 n’amasegonda 20.

Nyuma ya Etape 7 zimaze gukinwa, Ikipe ya Israel Premier Tech imaze kwegukanamo 7 ikaba ari nayo ya mbere ifite nyinshi.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, aribwo hasozwa iri siganwa riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 16 n’iya 6 rigiye ku rwego rwa 2.1.

Etape ya 8 yo kuri iki Cyumweru, izaba ireshya na Kilometero 73 na Metero 600, ikaba izatangirira mu Mujyi wa Kigali ku Nyubako ya Kigali Convention Center, ari naho izasorezwa.

Imihanda izakoreshwa: KCC-Gishushu-Kwa Ndengeye-Golf-Minagri-Ninzi-KBC-Cadillac-NIDA-Kimicanga-Rond point yo mu Mujyi-Nyabugogo-Ruliba-Norvege-Tapi Rouge-Kwa Mutwe-40-Kuri Stastique-KCC.

Ibihembo byaranze Etape ya 7

May be an image of 5 people and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR 18021 UCI UCC 수마들 IGIHUGU: ISRAEL GICUMBI KAYONZA ISRAEL PREMIER TECH STAGE7 IKIPE YAHIZE IZINDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 4 people and text that says "THE THEUPDATE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR Tererain AFRICA IKIPE AKINIRA: TOTAL ENERGIES GICUMBI KAYONZA PAUL OURSELIN STAGE 7 UMUKINNYI WAHATANYE KURUSHA ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 4 people and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR Itralim UCIM IKIPE AKINIRA: TOTAL ENERGIES dera eratio GICUMBI KAYONZA PIERRE LATOUR STAGE7 UMUKINNYI WAHIZE ABANDI MU GUTERERA IMISOZI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 3 people and text that says "THEUPDATE THE UPDATE RWANDA AORCA UCI AFRICA TOUP IKIPE AKINIRA: TEAM RWANDA FORR GICUMBI KAYONZA MANIZABAYO ERIC 'KARADIYO' STAGE 7 UMUNYARWANDA MWIZA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: UCI του UCI AFRI TEAM RWANDA B BL NGUFUGIY YOU 1amim MASENGESHO VAINQUEUR GICUMBI KAYONZA STAGE7 UMUNYARWANDA MUTO MWIZA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 4 people and text that says "THEUPDATE THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR 100 UCAC UCIE IKIPE AKINIRA: TEAM ERITREA GICUMBI- KAYONZA AKLILU AREFAYNE STAGE7 UMUKINNYI MUTO MWIZA MWIZA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THE UPDATE AFRICA TOUR AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: TEAM ERITREA B MOM. B YO GICUMBI KAYONZA AKLILU AREFAYNE .TAGE7 STAGE UMUNYAFURIKA MUTO MWIZA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THEUPDATE THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR 21f25m ederaim IKIPE AKINIRA: AFRICA TOUR ISRAEL PREMIER TECH RWANDA SRAEET WII GE CLACI PEPIJN REINDERINK GICUMBI KAYONZA STAGE 7 UMUKINNYI WAMBAYE UMWENDA W'UMUHONDO www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 3 people and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR 00 านជល UCI AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: ISRAEL PREMIER TECH GICUMBI KAYONZA ITAMAR EINHORN STAGE7 UMUKINNYI WEGUKANYE AGACE KA KARINDWI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 2 people and text that says "THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR TOUR IKIPE AKINIRA: BIKE AID RwandAir ET GICUMBI KAYONZA YEMANE DAWIT STAGE 7 UMUNYAFURIKA MWIZA www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 4 people and text that says "THEUDATE THE UPDATE RWANDA AFRICA TOUR IKIPE AKINIRA: BIKE AID GICUMBI KAYONZA VINZENT DORN STAGE 7 UMUKINNYI WAHATANYE KURUSHA ABANDI www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

May be an image of 1 person and text that says "THE UPDATE TOUR RWANDA AFRICA TOUR Gycling Fim UCIC AFRICA TOUR IGIHUGU: TEAM RWANDA SP 10 GICUMBI KAYONZA MUNYANEZA DIDIER STAGE7 UMUKINNYI WAHIZE ABANDI MURI SPRINT www.theupdate.co.rw THEUPDATERWANDA"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *