Tour du Rwanda 2024: Merhawi Kudus ategerezanyijwe amatsiko nyuma y’Imyaka 5

Umwe muri ba kizigenza mu mukino w’Amagare muri Afurika by’umwihariko mu gihugu cya Eritereya, Merhawi Kudus, ategerejwe i Kigali aho azaba agarutse gukina Irushanwa ry’umukino w’Amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda.

Iri Rushanwa ritegakinyijwe gukinwa hagati ya tariki 18 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2024.

Kudus usigaye ukinira ikipe ya Astana Pro yo mu gihugu cya Kazakhstan, yaherukaga mu Rwanda mu 2019, aho yavuye yegukanye iri Rushanwa agarutsemo.

Kuri iyi nshuro azaba ari umwe mu bakinnyi bazaba bagize ikipe y’Igihugu ya Eritereya.

Kamwe mu gahigo uyu Munya-Eritereya azwiho, ni uko ari wa mbere wegukanye Tour du Rwanda imaze gushyirwa ku rwego rwa 2.1 n’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

Mu 2019, yari inshuro ya kabiri yari akiniye mu mihanda yo mu Rwanda, kuko inshuro ya mbere hari mu 2012.

Ku myaka 29 y’Amavuko, Kudus amaze gukinwa mu Marushanwa 6 akomeye ku Isi, arimo Tour de France yakinnye mu 2015, Tour ya Esipanye na Tour yo mu Butaliyani

Kuva yashyirwa ku rwego rwa 2.1, Tour du Rwanda rimaze kuba rimwe mu Marushanwa akurura abatari bacye ku Isi, kuri iyi nshuro bikaba ari akarusho kuko mu mwaka utaha, u Rwanda rwitegura kuzakira Shampiyona y’Isi.

Guhera mu 2019 iri Rushanwa ryashyirwa ku rwego rwa 2.1, nta mukinnyi n’umwe w’Umunyarwanda uregukana Agace (Stage/Etape), mu gihe kuva mu 2012 kugeza mu 2019 byibuze umukinnyi w’Umunyarwanda yegukanaga kamwe mu Duce dukinirwa.

Merhawi Kudus ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku Mugabane w’Afurika mu mukino wo gutwara Igare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *