“Leta cyangwa Abikorera”, Sitade Amahoro izacugwa nande nyuma yo kuvugururwa?

Mu gihe Imirimo yo kuvugurura Sitade Amahoro iri kugana ku musozo, haribazwa uburyo izakoreshwa.

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (Minisports), yagaragaje uburyo izacungwamo n’uko izakoreshwa.

Guhera muri Kanama y’i 2022, Sitade Amahoro yatangiye kuvugururwa hagamijwe kuyishyira ku rwego mpuzamahanga.

Kuvugurura iyi Sitade, bizayishyira ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25 yakiraga.

Ntabwo ari Sitade Amahoro gusa ivugururwa, kuko imirimo iri no gukorerwa ahahoze ari Sitade Ntoya ikinirwamo imikino y’Intoki ndetse n’Inyubako ikinirwamo imikino y’abantu bafite Ubumuga.

Hari kandi gushyira ku rwego rujyanye n’igihe aho Imodoka ziparika ndetse n’ibindi bijyanye no kurimbisha aka gace ibi bikorwa byubatsemo hagamijwe gutuma u Rwanda ruba Igicumbi cya Siporo mu buryo budashidikanywaho.

Amakuru THEUPDATE ifite ni uko imirimo yo kuvugurura iyi Sitade Amahoro n’ibi bikorwaremezo, bizatwara akabakaba Miliyari 160 Frw.

Abashinzwe kandi imirimo yo kuyivugurura, batangaza ko izaba yabonetse bitarenze Kanama y’uyu Mwaka w’i 2024.

Ntabwo iyi Sitade iri gushyirwa ku rwego rwo kwakira imikino y’Umupira w’Amaguru gusa, kuko izajya inakira imikino Ngororamubiri n’Ibitaramo byo ku rwego Mpuzamahanga.

Aganira n’Ikinyamakuru The New Times tariki ya 05 Gashyantare 2024, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Bwana Zéphanie Niyonkuru,

Yagitangarije ko hari gushakwa abazegurirwa gucunga iyi Sitade mu gihe izaba yuzuye.

Ati:“Nk’uko iyari Kigali Arena isigaye yitwa BK Arena, hari kwigwa uburyo na Sitade Amahoro izajya muri uwo mujyo”.

Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kizwi nka QA Venue Solutions nicyo gicunga BK Arena guhera mu 2020.

Bwana Niyonkuru ntiyahakanye ko QA Venue Solutions ishobora kwegurirwa Sitade Amahoro, gusa ibi bikaba byakorwa mu gihe yaba yujuje ibisabwa.

Ati:“Turi kureba abazegurirwa imirimo yo gucunga iyi Sitade. QA Venue Solutions iramutse yujuje ibisabwa, ntakabuza yayegurirwa. Gusa, bizaca mu ipiganwa, uzaritsinda azayegurirwe”.

  • Izina iyi Sitade izitwa

Ni imara kuzura, Sitade Amahoro izakomeza kwitwa iri zina, kugeza igihe hazaboneka Umushoramari uzayegurirwa, uyu akazayigenera irishya.

Bwana Niyonkuru yavuze ko Minisiteri izatangariza abo bireba bose kuza gupiganirwa izina ryahabwa Sitade Amahoro.

Nyma y’uko hazaba habonetse uwujuje ibisabwa, azayiha ayegurirwa.

Ati:“Nyuma yo kuzura, izagumana izina isanganywe (Sitade Amahoro). Gusa, iri zina rizahinduka igihe icyo aricyo cyose mu gihe haboneka uwujuje ibisabwa”.

Muri Gicurasi y’i 2022, Banki ya Kigali (BK of Kigali), ku kayabo ka Miliyari 7 Frw, yegukanye kwitirirwa Kigali Arena, mu gihe k’Imyaka 6.

Aka kayabo yatanze na Banki ya Kigali, ni kimwe mu kizashingirwaho mu gihe abahatanira kuzitirirwa Sitade Amahoro bazaba bari ku meza y’ipiganwa.

Amafoto: The New Times

The New Times

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *