Tour du Rwanda 2023: Abahanzi 8 bahawe ikiraka cyo kuyisusurutsa

Abahanzi umunani (8) bagizwe na ‘Kenny Sol, Bwiza, Marina, Mico The Best, Chris Eazzy, Niyo Bosco, Platini na Senderi, bazahurira mu bitaramo bibiri, bizaherekeza irushanwa rya Tour du Rwanda 2023.

Biteganyijwe ko, umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana ariwe uzaba abiyoboye.

Igitaramo cya mbere kizabera mu Karere ka Musanze tariki 21 Gashyantare 2023, mu gihe icya kabiri kizabera mu Karere ka Rubavu tariki 23 Gashyantare.

Ibi bitaramo bizajya bitangira saa cyenda kugeza saa yine z’ijoro.

Tour du Rwanda izaherekezwa n’ibi bitaramo, ni irushanwa rizenguruka u Rwanda ku Magare rigiye kuba ku nshuro ya 15.

Ryatangiye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2023, rikaba rizasozwa ku wa 26 Gashyantare 2023.

Twabutse ko Tour du Rwanda 2023 yatangiye kuri iki Cyumweru yitabiriwe n’amakipe 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *