Marchal Ujeku yasezeranye imbere y’Imana na Isabelle Giramata (Amafoto)

Umuhanzi Marchal Ujeku wamenyekanye ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo zirimo “Bikongole’’ na “Kuch Kuch Hota Hai” icuranze mu Mujyo w’Umuziki w’Abahinde.

Abinyujije mu rurimi rw’aho akomoka ku Nkombo ruzwi nk’amashi, yasezeranye imbere y’Imana na Isabelle Giramata biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore akaramata.

Gusezerana imbere y’Imana n’imiryango yaba bombi bibaye nyuma yo kwemeranya kubana akaramata imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo ku wa 16 Gashyantare 2023.

Gusaba no gukwa byabereye muri Hotel Vive iri mu Karere ka Rusizi , mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabereye kuri Paroisse Cathédrale ya Cyangugu.

Marchal ujeku na Giramata bamaze imyaka 9 baziranye ariho havuye intandaro y’ urukundo rwabo kugeza ubwo bemeranya kubana akaramata.

Isabelle Giramata ni umucuruzi akaba n’umujyanama w’uyu muhanzi mu mishinga afite itandukanye irimo umuziki, ubwubatsi n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Uyu mugore wa Marshall Ujeku we asanzwe akora ibikorwa bitandukanye birimo ibya sosiyete yashinze yise Izza Pads icuruza ibikoresho by’isuku na Maisha Chili icuruza urusenda ku kirwa cya Nkombo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *