Thierry Froger mu keragati nyuma yo guhesha APR FC Igikombe cya 22 cya Shampiyona

Nyuma y’uko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) yaraye yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu Mwaka w’imikino 2023-24, ahazaza h’Umutoza wayo Thierry Froger ntabwo haramenyekana nk’uko byaraye bitangajwe n’Umuyobozi w’iyi kipe, Colonel Karasira Richard.

N’ubwo uyu Mutoza w’Umufaransa agishidikanywaho, yegukanye iki gikombe ataratsindwa umukino n’umwe, mu gihe kandi hagisigaye imikino itatu Shampiyona ikagana ku musozo.

Uku kubazwaho kwe, gushingira ku mubano urimo urwikekwe afitanye n’abafana b’iyi kipe.

Bamwe mu bakunzi b’iyi kipe, bakunze gusubiramo ijambo “Mu mwirukane”, mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye uburyo iyi kipe ikina n’ubwo itaratsindwa kugeza ubu.

Kimwe mu bikunze kugarukwaho n’abafana, n’uburyo atoranya abakinnyi bajya mu kibuga, aho abafana bavuga ko abikora ashingiye ku marangamutima cyangwa andi mabwiriza, gusa Thierry Froger akomeza guhamya ko abikora bitewe n’uko abona abakinnyi bahagaze, ko nta wundi umuvugiramo mu byemezo afata.

Abafana kandi bamweretse ko batamukeneye muri iyi kipe binyuze mu ndirimbo bamuririmbiraga ku Bibuga, biza guhumira ku mirari mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Agaruka ku hazaza h’Umutoza Thierry Froger, Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Umuyobozi wa APR FC, Colonel Karasira Richard yagize ati:“Tuzareba niba azakomezanya n’ikipe cyangwa agasezererwa, ubwo Shampiyona izaba irangiye”.

Yunzemo ati:“Hari amasezerano dufitanye kandi agomba kubahirizwa n’impande zombi. Ubwo Shampiyona izaba irangiye, tuzicarana turebe ikigomba gukorwa, niba ari ugukomezanya cyangwa gutandukana”.

Colonel Karasira kandi yakomeje agira ati:“Twayoboye Urutonde rwa Shampiyona igihe kirekire kugeza twegukanye iki gikombe kandi byose byagezweho dutozwa na Thierry Froger. Mu biganiro, hazarebwa niba ibitaragezweho bidashingiye no kuba atarabonye abakinnyi yadusabye”.

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru, Colonel Karasira yakomeje ku hazaza ha APR FC mu Mwaka utaha w’imikino, harimo no kuba iyi kipe iteganya kongeramo amaraso mashya.

Ati:“Ikipe yacu ihorana intego yo kwegukana intsinzi kandi ntabwo iki tugomba kukidohokaho. Ku bakinnyi bari kugana ku musozo w’amasezerano, tuzicarana nabo, tugirane ibiganiro bigamije kureba niba tuzakomezanya. Mu gihe tuzasanga baratanze ibyo twifuzaga, ntakabuza amasezerano yabo azongerwa. Uretse ibi kandi, Ikipe yacu irateganya kongeramo n’abakinnyi bashya”.

Yakomeje agira ati:“Ku bijyanye n’Amarushanwa ny’Afurika y’Amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), Tuzakora ibishoboka byose twitware neza kurusha Umwaka ushize”.

Mu mikino itatu isigaye ngo Shampiyona irangire, APR FC isigaje guhura n’Amakipe arimo; Gasogi United, Gorilla FC na Amagaju FC.

Igikombe cya mbere cya Shampiyona APR FC yagitwaye mu 1995, mu gihe icya 22 yaraye igitwaye nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert, mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Imyaka APR FC yegukaniyemo Ibikombe bya Shampiyona: 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2007, 2009, 2010, 2011, 2012, 2014, 2015, 2016, 2018, 2020, 2021, 2022, 2023, 2024.

Amafoto

Ahazaza ha “Thierry Froger” haracyari mu keragati n’ubwo yayihesheje Igikombe cya 22 cya Shampiyona

 

Army side fans watching the game as APR FC beat SC Kiyovu 1-0 to win the title

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *