Tennis Rwanda Children’s Foundation yatangiye gukorera mu Mudugudu wo mu Busanza

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2023, Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF) yatangiye gukorera mu Mudugudu wo mu Busanza i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahatujwe bamwe mu baturage bahoze batuye Kangondo na Kibiraro.

Abana basaga ijana bari hagati y’imyaka 6 kugeza kuri 13 bari bahurijwe ku bibuga byubatse muri uyu Mudugudu ubwo Umulisa Joselyne wahoze ukina Tennis nk’umukinnyi w’Umunyarwandakazi, binyuze mu Muryango TRCF yashinze ugamije gufasha abakiri bato kubona aho bagaragariza impano zabo by’umwihariko mu kiciro cy’abakobwa, yatangizaga ku mugaragaro ibi bikorwa muri uyu mudugudu.

https://theupdate.co.rw/rwanda-umulisa-joselyne-yasabye-ishyirahamwe-rya-tennis-gushyigikira-ibikorwa-byabakinnye-uyu-mukino-aho-kubikoma/

Muri iki gikorwa, Ntwali Hakim wigisha umukino wa Tennis muri TRCF yagize ati:”Ibikorwa byo gufasha abana batuye muri uyu Mudugudu kumenya no gukina umukino wa Tennis nibwo bigitangira. Icyo guheraho ni ukubaha amasomo y’ibanze azabafasha kuzakina uyu mukino kinyamwuga”.

“Kimwe mu by’ibanze ni ukubasobanurira ko uyu mukino udakinwa n’abana bava mu miryango ifite amikoro gusa, ahubwo ko nabo bashyizemo umuhate babigeraho kandi binashoboka kuko bakiri bato”.

“NK’umutoza, iyo ubonye abana bakiri bato nk’aba bahurijwe hamwe, ubona ko ikizere mu mukino kigaragaza. Haba hasigaye gukorana kw’inzego bireba mu gushyigikira umuhate baba bagize”.

Asoza yagize ati:”Ibikorwa bya RTCF byo gufasha mu iterambere rya Tennis imbere mu gihugu, nk’umutoza binyereka ko habayeho ugufatanya kwa buri rwego muri uyu mukino, twagera kuri byinshi kandi n’abakinnyi bacu bakarushaho kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga”.

Mutoni Shakina w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza utuye muri uyu Mudugudu, yavuze ko kuba umukino wa Tennis bawegerejwe, kibaye kimwe mu bikorwa bigiye gukomeza kubafasha kubakura mu bwigunge ndetse bakazawukina mu rwego rwo kuzaba abanyamwuga ukaba wanabatunga.

Yunzemo ati:”Ndashimira RTCF yatuzaniye umukino uduhuza n’abandi bana kandi bizadufasha gutera imbera mu mibereho yacu. Nk’umukobwa, uzamfasha gusabana n’abandi bana kandi unamfungurire amarembo”.

Mugenzi we Irakoze Samuel w’imyaka 10 wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza nawe witabiriye iki gikorwa, yavuze ko ashimira RTCF kuko imufashije kumenya umukino mushya atarasanzwe azi.

Yunzemo ko atarasanzwe azi uyu mukino, ariko ko afite intumbero zo kuwumenya ndetse akaba azanawukina nk’uwabigize kandi ku myaka ye yumva azabigeraho.

Agaruka uri iki gikorwa, Umulisa Joselyne washinze Tennis Rwanda Children’s Foundation (RTCF) yatangaje guhitamo gushyira ishami mu Busanza, byashingiye ku kuba ari hamwe mu hagaragara abana benshi kandi bahurira hamwe.

Ati:”Mu Busanza twiteze ko abana bahari bazatubera abakinnyi babigize umwuga mu gihe kiri imbere, kuko umuntu ufite imibereho myinza nta kabuza icyo agiyemo akigeraho”.

Yitsa ku bikorwa bizakurikira nyuma yo gufungura iyi Centre ya Busanza, yagize ati:”Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa n’abatoza, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abana babone ibikoresho n’imyitozo ya kinyamwuga izabafasha gukuza impano zabo”.

“Nka Tennis Rwanda Children’s Foundation, turifuza ko mu myaka iri imbere, muri aba bana basaga 100 twatangiranye tuzabonamo abakinnyi bitabira imikino mpuzamahanga no kurenzaho. Gusa, aha ntago bigomba gusigana no kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu no ku rwego rw’Akarere”.

Nyuma yo gufungura iyi Centre, abana bazajya bahatorezwa bahawe ibikoresho bazajya bigashisha muri uyu mukino, birimo imipira n’ibyo kuyikinisha.

Mu gihe cy’ibiruhuko bazajya bakora imyitoza guhera ku wa mbere kugeza ku wa gatanu mu masaha ya mbere ya saa sita na nyuma ya saa sita, mu gihe cy’amasomo bakazajya bitoza bavuye kwiga ndetse no mu mpera z’Icyumweru.

Nyuma yo gutangiza iyi Centre, ibikorwa bya RTCF birakomeza mu Ishuri rya La Colombière kuri iki Cyumweru, mu Karere ka Bugesera kuri wa mbere ndetse no mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Nkambi y’Impuzi ya Mahama tariki ya 25 Nyakanga 2023.

Amafoto:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *