Rwanda: Umulisa Joselyne yasabye Ishyirahamwe rya Tennis gushyigikira ibikorwa by’abakinnye uyu mukino aho kubikoma

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, mu kiganiro n’Itangazamakuru ubwo yamurikaga ku mugaragaro Tennis Rwanda Children’s Foundation, umuryango udaharanira inyungu wita ku iterambere no kuzamura umukino wa Tennis mu bakiri bato by’umwihariko mu kiciro cy’abagore, Umulisa Joselyne yatangaje ko atashimishijwe n’imikiranire yo kwishishanya isigaye iri hagati y’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda n’abakinnyi bamwe na bamwe bakanyujijeho muri uyu mukino.

Muri iki kiganiro cyabereye mu Cyumba cy’Inama cya Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali, Umulisa yatangaje ko atashimishijwe no kuba ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda butahagarariwe nyamara yari yabugejejeho ubutumire.

Ni mu gihe nyamara ubwo hamurikwaga uyu muryango {NGO}, hari bamwe mu bavuga rikijyana muri uyu mukino ku rwego rw’Isi, aha akaba ariho yahereye avuga ko ari amahirwe uyu mukino uba ubuze mu rwego rwo kugaragaza ahakiri imbogamizi bityo zigashakirwa ibisubizo.

Bamwe muri aba bavuga rikijyana muri uyu mukino bari muri iki kiganiro, barimo; Jai Nettimi wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Tennis ukomoka mu Buhinde, kuri ubu akaba ari umuyobozi wa Indian Wells Tennis Garden Home of BNP Paribas, Umunyamerika Phil Cox, ukuriye urugaga mpuzamahanga rw’amakipe akina umukino wa Tennis ku Isi n’abandi.

Umulisa yagize ati:”Intego nyamukuru y’iki kiganiro kwari ukumurikira Abanyarwanda ibijyanye n’uyu Muryango by’umwihariko Itangazamakuru kuko ariryo ridusfasha kugeza ijwi ryacu kure”.

“Tennis Rwanda Children’s Foundation ni umuryango udaharanira inyungu, ukaba warashinzwe mu rwego rwo kumenyekanisha umukino wa Tennis mu Rwanda by’umwihariko mu bakiri bato”.

“Imwe mu ntego yacu nyamukuru, harimo gufasha abakinnyi bakiri bato bagera kuri 50 byibuze mu gihe cy’Imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu bakaba batangiye guhatana ku rwego mpuzamahanga, babikesha uyu muryango wacu (Tennis Rwanda Children’s Foundation)”.

Agaruka ku mbogamizi bafite yagize ati:”Imbogamizi ya mbere harimo ubuke bw’ibibuga abana bitorezaho, kuko uzanga ibyinshi ari iby’amakipe bityo abana kubyisanzuraho bikagorana”.

“Nk’Umuryango ntago turabasha kugira ibibuga twigengaho byadufasha gushyira mu ngiro mu buryo bwihuse ibyo twiyemeje, ariko tuzakomeza gukora ubuvugizi aho bishoboka, no gukora ibishoboka byose byafasha abana gukina Tennis kandi bakaryoherwa n’ibyiza biyibamo”.

Abana bagana uyu Muryango {Foundation) Tennis Rwanda Children’s Foundation, baba bari hagati y’imyaka 10 na 13, ku rugero rya 70% baba ari abakobwa mu gihe 30% ari abahungu.

Impamvu uyu mubare utangana, Umulisa avuga ko yagenzuye ibijyanye n’uyu mukino imbere mu gihugu agasanga harimo intera itari ntoya hagati y’ibi byiciro byombi, bityo yiyemeza guteza imbere iki kiciro, by’umwihariko nk’imwe mu ntego nyamukuru ya Guverinoma y’u Rwanda, yo gufasha umwana w’Umukobwa kwisanga muri buri kiciro cy’ubuzima bw’Igihugu.

Nyuma yo gutangiza uyu muryango mu Mujyi wa Kigali mu mwaka ushize w’i 2022, muri uyu mwaka, ibikorwa bya Tennis Rwanda Children’s Foundation bizibanda mu Ntara y’Uburasirazuba b’umwihariko mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama ku ikubitiro, nyuma byerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru, Uburengerezuba n’Amajyepho.

Kuri ubu, umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation umaze hafi umwaka n’igice utangiye ibikorwa byawo mu Rwanda, ukaba ufite abana bakabakaba 100 ukorana nawo mu kubafasha kuzamura impano zabo muri Tennis.

Umulisa Joselyne ni muntu ki muri Tennis?

Umulisa ni Umunyarwadakazi umaze hafi imyaka 20 akina uyu mukino imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Yatangiye gukina uyu mukino ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu mwaka w’i 2003.

Avuga nyuma yo kugana ku musozo wo gukina uyu mukini nk’uwabigize umwuga, yifuza gufasaha abakiri bato gutera ikirenge mu cye by’umwihariko mu kiciro cy’abakobwa kuko asanga intera ikiri ndende hagati yabo na basaza babo.

Uretse ibi, avuga ko yifuza inshuro imwe kuzabona umukinnyi w’u Rwanda ari ku rwego mpuzamahanga muri uyu mukino bikazaba akarusho abaye ari umukinnyi wazamukiye muri uyu Muryango {Tennis Rwanda Children’s Foundation}.

Mbere yo gutangira umwuga wo gutoza, Umulisa yabaye umukinnyi wa Tennis wabigize umwuga by’umwihariko ukina ku giti cye gusa akanyuzamo akanakina na bagenzi be.

Yakiniye ikipe y’Igihugu mu marushanwa atandukanye y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, ni umwe kandi mu bakinnyi babaye nimero ya mbere mu Rwanda mu gihe kitari gito.

Atangira uyu Muryango, Umulisa avuga ko yahereye ku bana 8 gusa b’abakobwa, ariko kuri ubu nyuma y’amezi 18 akaba amaze kugira abana bakina Tennis babarirwa mu 100, akaba abifata nk’ikintu cyo kwishimira.

Umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation watangiriye ku bibuga bya Tennis kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa bikomereza ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali, Nyarutarama Tennis Club,  kuri ubu ukaba unakorera muri Vision City Club i Gacuriro.

Bamwe mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu bazamukiye muri uyu Muryango, Tennis Rwanda Children’s Foundation barimo Claude Ishimwe w’imyaka 16 ukinira ikipe y’Igihugu.

Ishimwe ni umwe mu bakinnyi bagaragaza ahazaza muri uyu mukino mu gihe baramuka bitaweho.

Amafoto

Umulisa Joselyne, niwe watangije Umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation

 

Scott umuyobozi wa Marriott Hotel-Kigali, Charles Haba ari mu kanama ka TRCF, Margaret Lumia kapiteni wa International Tennis Clubs, Afrique RAMBA umuyobozi wa TRCF, Umulisa Joseline washize Foundation TRCF akaba n’Umutoza mukuru, Phil Cox umuyobozi wa International Tennis Clubs, Jai NETTIMI umuyobozi wa Tennis Indian Wells Tennis Garden Home of BNP Paribas, Ntoudi Mouyelo umuyobozi wa Africa Mchezo Games akaba ari no mu kanama TRCF na Joanna Gwiza ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri Maison Shalom International

 

Rwabukumba Celestin umuyobozi wa Rwanda Stock Exchange akaba no mu kanama ka TRCF.

 

May be an image of 3 people, newsroom, dais and text that says "XPANSION OF TRCF OTT hezo FEDERATION"

May be an image of ‎2 people and ‎text that says "‎RIOTT ی hezo‎"‎‎

May be an image of 1 person and text

May be an image of 1 person and text that says "ational Clubs 내 MARRIO IGALI"

May be an image of 1 person, playing tennis and text that says "DIAX NNƯ Internat Tennis"

May be an image of 1 person and text

May be an image of 1 person and text

May be an image of 1 person

May be an image of 15 people and text that says "MOIOX FOUNDATIO NATIONWIDE EXPANSION OF TRCF ACTIVITIES"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *