Tennis: Habiyambere Ernest yishimiye uko yitwaye mu Irushanwa rya ATP Rwanda Challenger 50 Tour

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukinira Tennis mu gihugu cya Kenya, Ernest Habiyambere, yatangaje ko ntacyo yishinja n’ubwo atabashije gukomeza mu Irushanwa rya ATP Rwanda Challenger 50 Tour riri kubera i Kigali ku Bibuga bya Kigali Ecology muri IPRC Kigali.

Habiyambere yatsinzwe kuri uyu wa mbere n’Umunya-Israel, Daniel Cukierman, amaseti 2-0 (6-1, 7-67).

Imbere y’abafana, Habiyambere ntabwo yatangiye umukino neza, kuko yatsinzwe iseti ya mbere ku manota 6 kuri 1.

Ku iseti ya kabiri, abafana bamuteye ingabo mu bitugu, gusa ntabwo byaje kumuhira.

Muri iyi seti, yabanje kuyobora umukino n’amanota 4-1, ndetse anakomereza kuri 5-2.

Gusa, Cukierman yaje kumuzamukana, aza kumutsinda n’iyi seti ku manota 7-6hitabajwe inota rya kamarampaka, mu mukino wamaze isaha n’iminota 53.

Nyuma y’uyu mukino, Habiyambere yagize ati:“Muri Siporo gutsinda no gutsindwa bibaho. Nagerageje uko nshoboye ariko ntabwo intsinzi yabaye mu ruhande rwange. Ntacyo nishinja, ahubwo ndishimira uko namwitwayeho. Kuba nta manota mfite anyemerera kujya ku rutonde rw’abakinnyi bafite amanota y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Tennis mu Isi (ATP), nkaba nabashije guhangara Daniel Cukierman ni iby’agaciro kuri njye”.

Yunzemo agira ati:“Abakinnyi bitabiriye iri Rushanwa ni abanyamwuga. Nta beshye, ntabwo ndi kwiyumva nk’uwatsinzwe. Umusaruro nagize nyuzwe nawo. Ndishimye kuba mbashije gukina kuri uru rwego”.

Habiyambere w’Imyaka 24 gusa y’amavuko, niwe mukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda, washyizwe mu bakinnyi bari gukina iri Rushanwa binyuzwe mu kitwa (Main Draw), muri iki Cyumweru cya mbere k’iri Rushanwa ryatangiye tariki 26 Gashyantare kugeza tariki ya 10 Werurwe 2024.

Mu yindi mikino, Umurusiya Ivan Gakhov wari ufite umwanya mwiza mu bakinnyi bitabiriye iri Rushanwa (176), yatunguwe no gusezererwa n’Umutaliyani Gabriel Pennaforti udafite amanota.

Yamutsinze ku ntsinzi y’amaseti 2-1, hitabajwe iseti ya kamarampaka 7-5, 3-6, 67-7.

Umunyamerika Noah Schachter yatsinze Umunyanijeriya Christopher Bulum amaseti 2-0 (7-6, 6-4) mu gihe Luca Fantini yatsinze Umutaliyani mugenzi we Alessandro Bellifemine amaseti 2-0 (7-5, 6-4).

Umufaransa Lucas Bouquet yatsinze Umunyamerika Jaycer Lyeons amaseti 2-0 (6-1, 6-3), mu gihe Umurusiya Ivan Devison yatsinze Umuyapani Seita Watanabe amaseti 2-0 (6-4, 67 -7, 6-4).

Umunyamerika Alafia Ayeni yatsinzwe Sheyngezikhy mu mukino w’amaseti 3 (6-4, 3-6, 6-4).

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, harakomeza imikino ihuza abakinnyi batsinze ku munsi wa mbere.

Imikino itangira ku Isaha ya saa Yine za Kigali, igasozwa saa Kumi n’Ebyiri.

Iyi mikino kandi iri gukirikiranirwa bya hafi na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste.

Ku ruhande rw’abafana, kwinjira ahabera iyi mikino ntakindi bisaba, uretse kuhagera gusa.

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *