Abahuriye mu Muryango RASAL basoreje Icyumweru cy’Umurage wa Baden Powell muri GS Gasabo

Abahuriye mu Runana Nyarwanda rw’abarerewe mu Muryango w’Abasukuti, Rwanda Ancient Scout Alliance (RASAL), bifatanyije n’Abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Gasabo ubwo hasozwaga Icyumweru cyahariwe Umurage wa Baden Powell.

Iri Shuri riherereye mu Murenge wa Rutunga mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu muhango, abagize RASAL baboneyeho gutangiza gahunda bise “Na we Yige Neza”. Ni gahunda igamije guha amahirwe yo kwiga abana batishoboye.

Tariki 25 Gashyantare 2024, Abasukuti bo mu Rwanda, basoje Icyumweru cyahiwe Umurage wasizwe na Baden Powell washinze Umuryango w’Abasukuti.

Abagize RASAL, bahaye ubufasha bwo kwiga, abana 48 barimo 36 bifa mu mashuri abanza na 12 biga mu yisumbuye.

Ni ubufasha bugizwe n’ibikoresho by’ishuri n’izindi mpano zishimisha abana.

Uretse ibi kandi, bishuriwe amafaranga y’Ifunguro n’ay’impapuro bazakoreraho Ibizamini.

Ni igikorwa cyanyuze aba banyeshuri, by’umwihariko ababyeyi babo n’umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rutunga.

N’akanyamuneza kenshi nyuma yo guhabwa ibi bikoresho, abana bagize bati:“Ubu bufasha bugiye kudutera imbaraga zo kwiga neza mu nshuri bidasiganye no gutsinda”.

Mu izina ry’ababyeyi barerera muri GS Gasabo, umwe muri bo yagize ati:“Mwige neza, muzabe ababyeyi bizihiye u Rwanda. Muzagire Umutima nk’uwa RASAL namwe muzafashe abandi bana”.

Yitsa kuri iki gikorwa, Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Rutunga yagize ati:“Igikorwa cyakozwe na RASAL cyatunyuze. Bana mwihatira gutsinda no kuzateza imbere imiryango yanyu n’Igihugu muri rusange”.

Umwana wahagarariye abandi yagize ati:“Turashimira RASAL yatuzirikanye. Ikizere batugiriye ntabwo tuzagitesha agaciro”.

Umuyobozi wungirije wa RASAL, Aloysie NYIRANSABIMANA, yagize ati:“RASAL ni Umuryango ugizwe n’abarerewe mu ba Sukuti. Twavomye muri uyu muryango gukora ibikorwa byiza kandi buri munsi”.

Yunzemo ati:“Baden Powell washinze uyu Muryango, yatozaga Urubyiruko gukora ibikorwa byiza kandi buri munsi, akarukangurira guharanira kuzasiga Isi ari nziza kurusha uko twayisanze”.

Yasoje agira ati:“Babyeyi mufashe abana mu myigire mwirinda kubasibya Ishuri kubera Imirimo yo mu Rugo. Bana mwihatire kwiga no gufata neza ibikoresho mwahawe. Tuzagaruka kubasura, tuzishimira gusanga mutsinda kandi neza”.

Nyuma y’iki gikorwa, abakitabiriye bacinye akadiho. Basezeranaho bataha bafite Akanyamuneza kagaragarira buri wese.

Amafoto

May be an image of 11 people

May be an image of 2 people and text

May be an image of 6 people

May be an image of 8 people

May be an image of 13 people and grass

May be an image of 7 people and grass

May be an image of 8 people and clarinet

May be an image of 11 people, child, people playing football and grass

May be an image of 9 people and grass

May be an image of 10 people, people playing American football, people playing football and grass

May be an image of 1 person and text

May be an image of 5 people, people smiling and grass

May be an image of 3 people, people smiling and grass

May be an image of 3 people, people smiling and grass

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *