Lionel Messi yateye Utwatsi ibyo kongera Amasezerano afitanye na PSG

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunya-Argrntine n’ikipe ya Paris Saint-Germain ibarizwa mu kiciro cya mbere muri Shampiyona y’Ubufaransa izwi…

Byagenze bite ngo Georgina Rodriguez yigarurire Umutima wa Cristiano Ronaldo wakundwaga n’abagore batari bacye mu Isi

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Isi, n’ubwo barakibaza uburyo umukobwa w’imyaka 23 icyo gihe kuri ubu ufite 29, Georgina Rodriguez, yaje kwigarurira Cristiano Ronaldo bakabana nk’umugore n’umugabo, ibyari byarananiye abatri bacye barimo Umuririmbyikazi Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye nka Rihanna, Umukinnyi wa Tennis Maria Yuryevna Sharapova, Umunyamideri Irina Valeryevna Shaykhlislamova n’Umuherwekazi Paris Whitney Hilton.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi, igaragara muri Filime mpamo iberekeyeho.

Mu gice cya mbere cy’iyi filime, uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo yari yavuze ko yahuye n’umukinnyi ukomoka muri Portugal ubwo yakoraga mu iduka ry’ibicuruzwa bya Gucci, aha uyu munyamideli yakoragamo ashinzwe kwakira abakiriya naho Cristiano Ronaldo we aje kugura bisanzwe.

Yari yavuze ko ahangaha ariho batangiye kuvugana bya nyabyo ndetse bikarangira banakundanye ariko siko bimeze kuko muri icyo gihe uyu munyamideri yari ashinzwe kwakira abagore gusa nk’uko byatangajwe n’uwakoranaga na Georgina Rodriguez muri iryo duka icyo gihe.

Nk’uko ikinyamakuru Marca cyabyanditse, Pablo Bone abinyujije kuri Tik Tok yashyize hanze amashusho ari gusobanura neza uko Cristiano Ronaldo yahuye na Georgina Rodriguez ndetse anavuga ko ibyo abantu bari bazi atari byo.

Yagize ati “Nakoranaga na Georgina Rodríguez mu iduka rya Gucci, hafi amezi abiri mbere yuko aba icyamamare. Twakundaga guhura inshuro nyinshi dukora muri iryo duka, yakoraga mu gice cy’abagore nanjye ndi mu gice cy’abagabo”.

Georgina Rodriguez yari waravuze ko yamenyaniye na Cristiano Ronaldo mu iduka ariko uwo bahoze bakorana yabihakanye

“Nari naramaze kubona Cristiano Ronaldo inshuro nyinshi mu iduka mbere y’uko bahura kandi mvugishije ukuri, hari ibyo mwabwiwe byinshi bitari byo kuri Cristiano na Georgina Rodriguez”.

“Nk’uko abantu bose babizi uhereye kuri ya filime y’urukurikirane ya Georgina Rodríguez, bahuye igihe Cristiano Ronaldo yinjiraga mu iduka rya Gucci ari kumwe n’inshuti ze ndetse n’umuhungu we naho Georgina we ari gusohoka yerekeza mu muryango ariko siko byagenze”.

“Icyo gihe Cristiano Ronaldo yinjira mu iduka rya Gucci twese twaramurebaga kubera ko ni umuntu muremure cyane, yari umukiriya udasanzwe kandi abo bakiriya bakirwaga n’abayobozi muri iryo duka. Muri icyo gihe ntabwo bigeze bavugana ariko nyuma y’ibyumweru bike bongeye guhurira mu birori aba ari naho bamenyanira neza kurushaho”.

“Georgina yahoraga ameze gutya, nubwo atari afite amafaranga menshi nk’ayo afite ubu, yahoraga afite ubwibone no kwishyira hejuru. Yahoraga ashaka gutsinda igihe kinini, niyo mpamvu yakoraga mu bigo bitandukanye by’akataraboneka, yari azi abantu benshi mu Isi ya nijoro i Madrid. ”

“Kugeza ubu yimukiye aharangwa amafaranga menshi cyane. Ni ukuri ko yabaga mu nzu y’abakene cyane, ihendutse cyane, ariko buri gihe yashakaga kuzamuka, yahoraga yifuza kuva aho ari kandi igihe yahuraga na Cristiano Ronaldo byari amahirwe ye yo kuba inyenyeri”.

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bamenyaniye mu birori

 

Francisco Naval Perez wakinaga muri Shampiyona ya Esipanye yatewe Ibyuma kugeza apfuye

Tariki ya 01 Mata 2023 mu gihugu cya Esipanye mu Mujyi wa Cadis (Kadizi), humvikanye Inkuru…

UEFA president Ceferin underlines seriousness of Barcelona referee scandal

The refereeing scandal involving Barcelona has left an impression upon UEFA president Aleksander Ceferin. UEFA president…

Messi and PSG relationship irreparable as Barcelona return appears likely

Lionel Messi was jeered by Paris Saint-Germain supporters on Sunday amid speculation he will return to…

Handball: U Rwanda rwatsinze Uburundi mu mikino yo kwitegura Igikombe cy’Isi

Mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, hakinwe imikino ibiri ya gicuti…

Transfer round-up: Chelsea make ex-Bayern boss Nagelsmann top candidate to replace Potter

Chelsea have reached out to Julian Nagelsmann, who is out of a job after he parted…

Brendan Rodgers sacked by Leicester City

The Leicester City manager leaves after a last-minute 2-1 defeat to Crystal Palace on Saturday left…

Ten Hag plots sensational Man Utd swoop for £193m duo touted as Europe’s next biggest stars

Manchester United are interested in a double raid on Benfica for two of Portugal’s most impressive…

Luke Shaw:’Unacceptable’ Man Utd lacked hunger and desire in Newcastle defeat

Luke Shaw labelled Manchester United’s performance “unacceptable” after their defeat to top-four rivals Newcastle United on…