Lionel Messi yateye Utwatsi ibyo kongera Amasezerano afitanye na PSG

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunya-Argrntine n’ikipe ya Paris Saint-Germain ibarizwa mu kiciro cya mbere muri Shampiyona y’Ubufaransa izwi nka League 1, Lionel Messi, yatangaje ko atifuza gukomeza gukinira iyi kipe.

Ni mu gihe ibiganiro impande zombi ziri kugirana mu kongera amasezerano abura igihe gito ngo ashyirweho akadomo, bitari kugenda neza.

Amasezerano Lionel Messi afitanye na PSG azaba ageze ku musozo muri Kamena 2023.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru, baribaza impamvu uyu mugabo atongera amasezerano cyangwa ngo atangaze aho ashaka kwerekeza.

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, L’Equipe, kuri uyu wa Kabiri cyazindutse cyandika ko hari ubwumvikane buke ku kongera amasezerano ku mpande zombi cyane ko Messi atari gukozwa ibyo asabwa birimo kugabanya umushahara ahembwa.

N’ubwo ahanini ibyo kutayongera biri gushingira ku biganiro impande zombi ziri kugirana, ahubwo no ku buzima uyu mukinyi abayeho muri iki gihugu bemeza ko atarabwishimira kuva yahagera.

Messi yageze muri PSG muri Kanama 2021 atunguye benshi nyuma yo kuva muri FC Barcelone yamugejeje ku izina afite uyu munsi. Ukugenda kwe kwari kwitezweho gushyira ku gasongero izina ry’ikipe y’i Paris ariko akanayifasha gutwara igikombe kiruta ibindi i Burayi (UEFA Champions League).

Nta tandukaniro ryigeze rigaragara kuko kuva yahagera PSG imaze gusezererwa inshuro ebyiri muri iryo rushanwa. Abafana batangiye kumwibasira bituma kongera amasezerano hazamo akandi gatotsi.

Uku kwanga gusinya amasezerano, buri wese ari kwibaza aho Lionel Messi azerekeza, cyane ko hari amakuru avuga ko we n’Umutoza wa FC Barcelone, Xavier Hernández, yahozemo bari kugirana ibiganiro byihariye bimusubizayo.

Ntabwo ari muri Barcelone uyu Munya-Argentine w’imyaka 35 ashobora kwerekeza gusa, kuko ashobora kujya muri Shampiyona ya Arabie Saoudite no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari amakipe amwifuza.

Paris Saint-Germain ntiri mu mwuka mwiza nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya, abafana batangiye no gushidikanya ku bushobozi bw’Umutoza wayo Christophe Galtier, ugiye kubura umukinnyi bamwe bafata nk’umwiza uyoboye abandi muri ruhago y’Isi kuri ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *