Sitballl: Musanze iyoboye amakipe y’abagabo n’abagore yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa Shampiyona 2022/23

Umwaka wa Shampiyona y’Igihugu y’umukino wa Volleyball ikinwa n’abantu bafite Ubumuga ‘Sitball’ w’i 2022/23, ugiye gushyirwaho akadomo, nyuma y’uko witabiriwe n’amakipe 20, arimo 10 mu bagore no mu bagabo. Ugiye gusozwa nyuma y’uko uzengurutse ibice binyuranye by’Igihugu, ukaba uzasorezwa mu Karere ka Nyarugenge tariki ya 01 Mata 2023.

Iyi shampiyona itegurwa na Komite y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NPC), amakipe azakina imikino yayo ya nyuma yakuye itike mu Karere ka Bugesera mu mpera z’Icyumweru gishize.

Ikipe ihagarariye Akarere ka Musanze mu bagabo n’abagore, ni imwe mu zo guhanga amaso, nyuma yo kwerekana urwego rudasanzwe mu mikino y’amajonjora.

By’umwihariko, ikipe y’abagore ifite agahigo ko kuba kugeza ubu itaratsindwa umukino n’umwe, kuko imikino 9 yose yakinnye yayegukanye.

Uretse Musanze, andi makipe y’abagore azahatana nayo harimo ‘Rutsiro,Karongi, Rulindo na Gisagara.

Mu gihe mu kiciro cy’abagabo, ikipe y’Akarere ka Musanze naho iyoboye, kuko yibitseho amanota 23 ikesha gutsinda imikino 7, igatakaza 2 mu mikino 9 yakinnye.

Iza ku mwanya wa mbere imbere ya Rutsiro irusha ikinyuranyo cy’igitego kimwe gusa, mu gihe zikurikirwa na Karongi, Rulindo ndetse na Gisagara.

Tariki ya 01 Mata 2023, yaba mu kiciro cy’abagore n’abagabo, amakipe uko ari 5 muri buri kiciro azagenda ahura hagati yayo, nyuma habarwe iyatsinze imikino myinshi ariyo yegukana igikombe cya Shampiyona.

Amafoto

No photo description available.

May be an image of 10 people and people standing

May be an image of 2 people, people sitting, people standing and outdoors

May be an image of 5 people, people standing and people playing volleyball

May be an image of 11 people and people standing

May be an image of 10 people and people playing volleyball

May be an image of 8 people and text that says "PRWANDA 2022-2023 SITBALL CHAMPIONSHIP RANKING:6-10 Venue:Nyarugenge 04 2023 WOMEN M NGOMA KAYONZA NYANZA MEN NYAGATARE MUHANGA KIREHE BUGESERA RUBAVU GASABO KAYONZA @npcrwanda f NPCRWANDA Tube NPCRWANDA NPCRWADAffc official"

The New Times

The New Times

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *