RDF Inter Force Games: Abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Kagame ‘RG’ begukanye Igikombe batsinze Ingabo zidasanzwe ‘SOF’ (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, mu Karere ka Bugesera kuri Sitade y’aka Karere, habereye umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru wahuje abasirikare barinda Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu, ibasirikare bazwi nk’Abajepe Cyangwa Republican Guard mu ndimi z’Amahanga, aba bakaba bacakiranye n’Ingabo cyangwa abasirikare badasanzwe (Special Forces ‘SOF’), umukino warangiye Abajepe bawegukanye ku ntsinzi y’Ibitego 2-1 banegukana Igikombe baherukaga mu 2018 nabwo batwaye batsinze SOF.

Uyu mukino wari udasanzwe, wakinwe mu rwego rwo gusoza imikino inyuranye ihuza Ingabo z’u Rwanda, imikino yatangiye mu Kuboza k’Umwaka ushize.

Ibi bitego bibiri b’Abajepe, byatsinzwe na Jean Baptiste Musengo ku ruhande rwa Special Forces, mu gihe ibitego by’Abajepe byatsinzwe na Mutabazi Jean Claude wanafunguye amazamu, mu gihe icya kabiri kinjinjwe na Bizimana Théoneste.

Uyu mukino wari unogeye ijisho ndetse n’ishyaka ryo hejuru, witabiriwe n’abarimo Second Lieutenant Ian Kagame, Umuhungu wa Perezida Kagame uri no mu Mutwe w’Ingabo z’Abajepe, bamwe mu basirikare bakuru, umuyobozi wa Ferwafa Nizeyimana Mugabo Olivier, Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, abasirikare banyuranye n’abafatana batari bacye bari bakubise Sitade ya Bugesera baje kwihera ijisho.

Ni inshuro nke imikino ihuza abasirikare yitabiriwe kuri uru rwego, kuko mu minsi yashize yarebwaga n’abatana bari mu rugero, ubwo yakunze gukinirwa kuri Sitade Amahoro i REMERA mbere y’uko itangira kuvugurwa.

Uretse uyu mukino w’umupira w’amaguru, ubwo iyi mikino ihuza Ingabo yasozwaga, harakinwe irimo; Basketball, Volleyball, Handball na Netball byakiniwe mu Busanza i Kanombe tariki ya 28 na 29 Mutarama, Kurushanwa mu kurasa byakozwe tariki ya 30 muri RMA Gako.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *