Shakira akomeje guharabika Umukunzi mushya w’uwahoze ari Umugabo we 

Spread the love

Umunyacolombiyakazi Isabel Mebarak Ripoll uzwi ku mazina y’Ubuhanzi nka Shakira, yongeye kwibasira uwahoze ari Umugabo we, Gerard Pique, atuka n’Umukunzi we yamusimbije witwa Clara Chia Marti w’imyaka 23 y’amavuko.

Shakira wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo nka Waka Waka yagiye hanze muri 2010, yavuze ku buzima bwe bushya nyuma yo gutandukana na Pique bamaranye imyaka 11 bashize urugo.

Uyu Muhanzikazi yongeye kuvuga amagambo agamije kwibasira uwahoze ari umugabo we, ubwo yari mu kiganiro yakoze avuga ko:

Hari umwanya wihariye ikuzimu ku bagore badashyigikira bagenzi babo.

Nyuma yo gukorana indirimbo n’Umunya-Argentina, DJ Bizarrap, iy ndirimbo ikimara kujya hanze, bamwe mu bakoresha Imbuga nkoranyambaga bavuze ko amagambo arimo agamije kwibasira Umukunzi mushya wa Pique.

Ubwo yakoraga Ikiganiro mu gihugu cya Mexique, ikiganiro kizwi nka En Punto con Enrique Acevedo, abazwa kuri iyi ndirimbo,

Yagize ati:”Nakiriye inkuru ko Umugore akeneye Umugabo ngo yuzure. Nahoze mfite inzozi zo kugira Umuryango mwiza (Umugabo n’Umugore n’Abana babana mu nzu imwe). Gusa, ntabwo ariko buri Nzozi mu buzima ziba impamo, ariko ubuzima bushaka inzira ituma ubyakira”.

Yakomeje agira ati:”Nk’uko Madeleine Albright yabivuze, hari umwanya wihariye ku bagore badashyigikira bagenzi babo.”

Gerard Pique, aheruka kugaragara mu ruhame na Clara, nyuma yo gushinjwa ko bacaga inyuma Shakira yagiye gukora Ibitaramo.

Pique na Shakira bamaranye Imyaka 11, babyarana abahungu 2. Batandukanye muri Kamena y’i 2022.

Shakira yatandukanye na Pique nyuma yo kubyarana abana 2 b’abahungu

 

Pique akomeje kugaragara asohokana n’Umukunzi mushya mu Birori binyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *