“Gufata Kivu y’Amajyaruguru byaba ari nk’Ubusazi” – Perezida Kagame


image_pdfimage_print

Umukuru cy’u Rwanda, Paul Kagame yongeye guhakana ko nta ruhare igisirikare cye gifite mu ntambara zibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Ahubwo yatunze agatoki ubutegetsi bwa Congo yavuze ko bukomeje gushyigikira umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda mu buryo bwa gisirikare.

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Kigali cyabaye ahanini mu rurimi rw’Icyongereza kikaba kitabiriwe ku buryo butamenyerewe n’abanyamakuru bo mu bihugu by’Africa nka Zimbabwe, Cameroun, Congo-Brazaville na Kenya.

Muri icyo kiganiro, Paul Kagame yahakanye ibiherutse gutangazwa n’umukuru wa Congo ko umuturanyi (u Rwanda) ashaka kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba kugira ngo akomeze gusahura ubutunzi bwayo.

Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi nk’uyu u Rwanda rufite kandi ko byaba ari nk’ubusazi gukora ikintu nk’icyo.

Yongeye ahubwo gushinja Congo gushyigikira umutwe wa FDLR u Rwanda rwita uw’iterabwoba.

Perezida Kagame yagize icyo avuga no ku ntambara imaze iminsi ivugwa hagati y’ibihugu byombi.

Hari abibaza ko Republika ya Demokarasi ya Congo ishobora kugaba igitero ku Rwanda yifashishije inshuti zayo.

Aha havugwaga ibihugu bigize umuryango wa SADC dore ko hashize iminsi abategetsi ba Congo bagenderera ibihugu bigize uyu muryango.

Aha, Perezida Kagame yavuze ko kuba Congo ivuga intambara ari uburenganzira bwayo.

Gusa ngo asanga SADC idashobora kwinjira mu kibazo ku buryo bwabangamira u Rwanda ahubwo we ngo abona uyu muryango ushobora gufasha mu kubona umuti w’iki kibazo bitabaye ngombwa ko ibangamira umutekano w’u Rwanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *