Sergio Busquets yasoje Urugendo rw’Imyaka 18 muri FC Barcelona

Rurangiranwa mu ikipe ya FC Barcelona, Sergio Busquets Burgos yemeje ko azashyira akadomo ku rugendo rw’Imyaka 18 yanyuranyemo n’iyi kipe, ubwo uyu Mwaka w’imikino uzaba urangiye, mu Kwezi gutaha kwa Kamena.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 34 kuri ubu, amaze gukinira FC Barcelona imikino 718. Ibi bikaba bimugira umukinnyi wa 3 wakiniye FC Barcelona imikino myinshi mu mateka yayo.

Akurikira Lionel Messi uri ku mwanya wa mbere n’imikino 778 na Xavi Hernandez wakinnye imikino 767 mu gihe umwanya wa kanee ufitwe na Andrés Iniesta wakinnye imikino 674.

Muri iyi mikino isaga 700 yakiniye FC Barcelona, yegukanyemo ibikombe bya Shampiyona inshuro 8, yegukana igikombe cy’Umwami inshuro 7, ibikombe 7 by’igikombe kiruta ibindi muri Esipanye ndetse n’ibikombe 3 bya UEFA Champions League.

Yegukanye kandi ibikombe 3 bya UEFA Super Cup ndetse n’igikombe cy’Isi cy’amakipe inshuro 3.

Mu magambo ye asezera, Busquets ati:

Ni ikemezo kigoye gufata, gusa igihe cyari kigeze ngo nsezere iyi kipe iri mu bigize ubuzima bwange.

Yunzemo ati:”Ubuzima nanyuranye n’iyi kipe ntabwo nteze kuzabwibagirwa. Nakuranye inzozi zo gukinira FC Barcelona no kwambara Umwanda wayo, kandi nabigezeho. Ibi ntacyabiruta mu buzima bwange”.

Yakomeje agira ati:”N’iby’icyubahiro kuba narakiniye FC Barcelona, ni Inzozi zabaye impamo ndetse nageze ku isoko y’Umunezero w’Ubuzima bwange. Kuba narakinnye muri iyi kipe iyi myaka yose (18), ntacyo mbona nabinganya”.

“Gusa, buri ntangiriro igira n’iherezo. Mboneyeho umwanya wo gushimira abantu bose bitanze kugira ngo ibi byose mbigereho, kuva ku munsi wa mbere kugeza uyu munsi nsoje urugendo rwange”.

Busquets yatangiye gukinira FC Barcelona mu Mwaka w’i 2005, atangirira mu ikipe y’Ingimbi ari umukinnyi ukina anyura ku ruhande. Yakomeje gukoresha imbaraga, kugeza ageze mu ikipe B cyangwa se ikipe ya kabiri ya FC Barcelona.

Mu 2008 ubwo FC Barcelona yakinaga na FC Racing Santander mu mukino wa Shampiyona, Pep Guardiola watozaga iyi kipe, yamuhaye umwanya wo kujya mu Kibuga mu ikipe nkuru, kuva ubwo kugeza uyu munsi ntabwo yongeye kukivamo.

Mu myaka 15 yari amaze akinira ikipe nkuru ya FC Barcelona, yayitsindiye ibitego 18, anatanga imipira 40 yabyaye ibitego.

Ubwo FC Barcelona yatangazaga ko Sergio Busquets yayisezeyeho, yagize iti:“Umwe mu bakinnyi beza twagize mu mateka yacu yasoje urugendo rwe i Camp Nou”.

Sergio Busquets asezeye FC Barcelona nyuma y’uko mu Kuboza k’Umwaka ushize nabwo yari yasezeye ikipe y’Igihugu ya Esipanye, nyuma y’uko idashoboye kurenga Umutaru mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cyaberaga muri Qatar.

Akinira ikipe y’Igihugu, yegukanye igikombe cy’Isi cyo mu 2010 cyakiniwe muri Afurika y’Epfo, iki kikaba ari nacyo rukumbi cyabereye ku Mugabane w’Afurika guhera mu 1930 iyi mikino yatangira gukinwa.

Ku mukino wa nyuma, Esipanye yatsinze Ubuholandi igitego 1-0 cyatsinzwe na Andrés Iniesta.

Uretse igikombe cy’Isi, yanegukanye igikombe cy’Uburayi cyo mu 2012, aha Esipanye ikaba yaratsinze Ubutaliyani ku mukino wa nyuma.

Iki gikombe kikaba cyarakiniwe mu Bihugu bibiri (2), Ukraine na Polonye (Poland/Pologne).

Sergio Busquets yinjiye muri Barcelona mu 2005 akaba yatanguye gukina mu murwi mukuru mu 2008.

 

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *