Ibyo kwitega ku ruzinduko rw’Umuyobozi wa World Vision ku Isi uri mu Rwanda

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023, Akarere ka Gakenke kasuwe na Perezida wa World Vision ku rwego rw’Isi, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira mu Rwanda.

Byitezwe ko muri uru ruzinduko, Bwana Edgar Sandoval Sr. yasuye ibikorwa biterwa inkunga n’uyu muryango ahagarariye, by’umwihariko ECD ya Nemba.

Ubwo yageraga kuri iyi ECD ya Nemba, Edgar Sandoval yaganiriye n’abana n’abarezi bo muri Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato ruherereye mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Mucaca.

Mbere yo kwerekeza mu Gakenke, kuri uyu wa Kabiri yari yasuye Akarere ka Gicumbi.

I Gicumbi, yakiriwe n’abayobozi banyuranye bo muri aka Karere.

Hamwe n’itsinda ryamuherekeje, basuye ibikorwa birimo; Umuyoboro w’Amazi Kageyo-Mwange, Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, Groupe Scolaire Muhondo, Ivomero ry’Amazi rya Mugomero n’Irerero ryo mu Mudugudu wa MWANGE mu Kagari ka KAGEYO, Umurenge wa KAGEYO.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa, Bwana Edgar Sandoval Sr. yagize ati:“U Rwanda n’Abanyarwanda ni ikimenyetso cy’uko twese dufatanyije twagera kuri byinshi. Ubu bufatanye buduhaye umurongo wo kurwanya ikibi, bityo tuzahora turi abafatanyabikorwa banyu mu bikorwa binyuranye, birimo ‘Uburezi n’Ubuzima’ n’ibindi byose bizaba bikenewe”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille wari wakiriye Bwana Edgar Sandoval Sr., yamushimiye ko umuryango ayobora ugira uruhare mu bikorwa biteza imbere Abanyarwanda, aboneraho no gusaba abaturage kubungabunga Ibikorwaremezo bahawe, kuko ari bo bifitiye akamaro no  kubageza ku iterambere rirambye.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022, ryagaragaje ko abaturage bafite amazi meza ku kigero cya 82.3%, ko kandi u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bamaze kugezweho amazi meza 100%.

Image
Edgar Sandoval Sr. uyobora World Vision ku Isi, Guverineri Nyirarugero na Meya w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel.

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *