Santrafurika: Vital Gatete yegukanye Umudali wa Bronze mu Irushanwa rya “Duathlon International de Damara”

Gatete Vital, Umunyarwanda ukina Umukino wa Triathlon, yegukanye Umudali wa Bronze mu Irushanwa Mpuzamahanga ry’umukino wa Duathlon riswe “Duathlon International de Damara” ryakiniwe muri Santrafurika.

Iri Rushanwa ryakinwe ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024, ryakinwe ku nshuro ya Gatatu, ribera i Damara, Umujyi uherereye mu Ntara ya Ombella-M’Poko.

Ryitabiriwe n’Abakinnyi 14, bari mu byiciro bibiri (2), abagabo n’abagore.

Aba bakinnyi bari bagizwe n’Umukinnyi umwe wo Sierra Leone, Umwe wo muri Niger, Umwe wo muri Bénin, Umwe wo mu Rwanda, n’abakinnyi 10 bo muri Repubulika ya Santrafurika.

Uretse Gatete Vital wegukanywe Umudali wa Bronze, iri Rushanwa ryegukanywe n’Umunya-Niger, Issoufou Sani, mu gihe umwanya wa kabiri wegukanywe n’Umunya-Santrafurika, Dendo.

Mu kiganiro kihariye Gatete yahaye THEUPDATE nyuma yo kwegukana Umudali wa Bronze, yagize ati:“Ndishimira uyu mwanya nabonye, By’umwihariko n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ndetse n’Ikipe yange yanyohereje. Gusa, ntabwo ariwo nari nkwiriye, kuko imitegurire y’iri Rushanwa yari hasi cyane, ku buryo bamwe mu bakinnyi bakoze amakosa mu Nzira, bituma banyuraho kuko njye nakinnye nkurikije icyo amategeko y’Irushanwa ateganya”.

Yakomeje agira ati:“Inzira twanyuragamo kwari ukuhanyura inshuro ebyiri. Narangije ndi uwa mbere ku maguru. Mfata Igare ndi njyenyine nta muntu urankurikira. Tugeze mu Nzira, numva Moto nyinshi inyuma yange. Ngira ngo n’izabafite akazi mu Irushanwa. Ariko ntabwo byari byo, kuko ni Moto zafashaga abo bakinnyi kunyuraho, kuko bo banyuzeho bafashe kuri Moto mu gihe njye nanyogaga Igare bisanzwe. Uretse ibi, hari na bamwe bakatiraga hagati ukabona ko bagarukiye mu Nzira ku buryo bataba basoje Umuzenguruko w’Irushanwa”.

Irushanwa “Duathlon International de Damara” ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon muri Repubulika ya Santrafurika. Ryatangiye gukinwa mu Mwaka w’i 2022.

Kuri iyi nshuro ya gatatu rikinwa, nk’uko bisanzwe, ryateguwe mu rwego rwo kwifatanya na Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra, kwizihiza isabukuru y’Amavuko.

Muri uyu Mwaka w’i 2024, Perezida Faustin-Archange Touadéra, ari kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 66, ndetse iri Rushanwa ubwe yari yaryitabiriye.

Umwaka ushize, iri Rushanwa ryari ryegukanywe n’Umunya-Bénin, Elyassou Taïrou.

Ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bo mu bihugu bya Niger, Ivory Coast, Bénin ndetse na Santrafurika.

Nyuma yo kwegukana Umudali wa Bronze, Gatete Vital aragera i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024.

Amafoto

May be an image of 3 people, bicycle and text that says "3eme eme EDITION DUATHLON INTERNATIONAL DAMARA 田 時 2026 rypaHиra OFFICIEL ACCES LIMITE PONSOR PONSOROFFICIEL OFFICIEL PARTENAIRES AFRIOUI MEDIA CANAL+ 3"

May be an image of 11 people, bicycle and text

May be an image of 7 people and text

May be an image of 10 people and text

May be an image of 10 people and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 6 people

May be an image of 4 people and text

May be an image of 3 people, bicycle and text

May be an image of 4 people, bicycle and text that says "NIGER"

May be an image of 4 people, bicycle, road and text that says "@PLAN QPLAN"

May be an image of 2 people, bicycle, road and text

May be an image of 5 people, bicycle and text that says "RCA E COL BORA hansgrohe frz TAL brz TAL NIGE"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *