Igikombe cy’Amahoro: Bugesera FC yageze kuri Finale isezereye Rayon Sports mu mukino waranzwe n’Imvururu

Ikipe y’Akarere ka Bugesera (Bugesera FC), yaraye ikoze amateka yo kugera ku Mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Ikipe ya Rayon Sports FC, ku ntsinzi y’ibitego 2-0 mu mikino yombi.

Igitego kimwe rukumbi cy’Umunya-Ghana, Stephen Bonney cyashyize akadomo ku nzozi za Rayon Sports zo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yikurikiranya, mu mukino wakiniwe kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera iri mu Mujyi wa Nyamata.

Muri uyu mukino, Umutoza wa Rayon Sports FC, Julien Mette, yari yagerageje gukora impinduka bitandukanye n’umukino ubanza iyi kipe yari yatsinzwemo igitego 1-0, atangiza Eric Ngendahimana na Aimable Nsabimana, mu mutima w’Ubwugarizi, mu gihe Isaac Mitima wari wakinnye umukino ubanza yagumye ku gatebe.

Izi mpinduka kandi, zagaruye Ali Serumogo na Didier Mucyo mu bakinnyi 11 batangiye uyu mukino.

Ku ruhande rwa Bugesera FC, Umutoza wayo ukomoka mu Burundi, Francis Harigingo yari yakoze ku ntwaro ze zose, zirimo; Stephen Bonney, Faruk Ssentongo, Olivier Dushimimana na Elijah Ani.

Uyu mukino watangiranye amashagaga ku mpande zombi, by’umwihariko Rayon Sports yari ifite umwenda w’igitego yagombaga kwishyura.

Mu minota ya mbere y’umukino, abakinnyi basatira b’ikipe ya Rayon Sports, Charles Bbaale na Arsene Tuyisenge babonye amahirwe yo kunyeganyeza inshundura ariko bayatera Inyoni.

Ku ruhande rwa Bugesera FC, yacungiraga hafi ibyakorwaga na Rayon Sports, bityo amakipe yombi ajya mu karuhuko k’igice cya mbere aguye miswi y’ubusa ku busa (0-0).

Ku ruhande rwa Rayon Sports, ku maso bagaragaraga nk’abatishimiye uyu musaruro, kuva ku Mutoza, Ubuyobozi n’abafana.

Igice cya kabiri, cyatangiye Haringingo akora impinduka, yegeza Stephen Bonney imbere, wagoye cyane uruhande rwari ruriho Didier Mucyo na Ali Serumogo.

Izi mpinduka zatanze umusaruro, kuko ku munota wa 51 w’umukino, yarekuriye Ishoti mu izamu, Umunyezamu w’Umunya-Senegal, Khadime Ndiaye ayoberwa aho umupira unyuze, Igitego kiba kinyoye gutyo.

Iki gitego cyahise gishyira Bugesera FC ahasusurutse, mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports FC, ibibazo byari bikomeje kuba insobe.

Ku munota wa 67 w’umukino, Rayon Sports FC yabonye amahirwe yo kwishyura iki gitego yari yatsinzwe, ariko rutahizamu Charles Bbaale ntiyabyaza umusaruro umupira mwiza yari akatiwe na Arsene Tuyisenge, kuko yawamuruye mu bafana.

Ku munota wa 81, Rharb Youssef wari winjiye mu kibuga asimbuye, yahaye umupira mwiza Didier Mucyo imbere y’urubuga rw’amahina, ariko ntiyawubyaza icyo yari awumuhereye.

Habura Iminota 5 ngo umukino urangire, Umutoza wa Rayon Sports yazanye mu kibuga amaraso mashya, yinjiza Hakim Bugingo na Pascal Iradukunda basimbuye Didier Mucyo na Roger Kanamugire, ariko izi mpinduka ntacyo zigeze zimara, kuko n’ubundi uyu mukino warangiye ari igitego 1-0, bityo Rayon Sports FC, isezererwa ityo ku bitego (2-0) ku giteranyo k’imikino yombi.

Mu byishimo byinshi, Umutoza Haringingo n’abakinnyi be ndese n’abafana, bahise bishimira gukaitisha itike y’umukino wa nyuma, aho bazawuhuriraho na Police FC y’umutoza Mashami Vicent, yahageze isezereye Gasogi United kuri Penaliti 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mikino yombi.

Nyuma y’uyu mukino, Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n’aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy.

Police FC yari yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza, yaje kukishyura ku munota wa 64 w’umukino gitsinzwe na Didier Mugisha.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Bugesera FC goal scorer Stephen Bonney wins the ball against Rayon Sports player as they stunned the Blues 1-0 during the Peace Cup game at Bugesera Stadium on Tuesay, April 23. Courtesy

Image

Image

Bugesera FC players celebrate the lone goal as they stunned Rayon Sports 1-0 during the Peace Cup semi-final second leg clash at the Bugesera Stadium on Tuesday, April 23. Courtesy

Image

Image

Image

 

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *