SACCO zo muri EAC zeretswe uko zarushaho gutanga Umusaruro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Mata 2024, i Kigali mu Rwanda, hateraniye Inama ihurije hamwe za Koperative zo kuzigama no kugurizanya zizwi nka SACCO (Saving and Credit Cooperatives) zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba (EAC), bahuriye mu Muryango uzwi nka EAS (Eastern Africa SACCO), binyuze mu Nama yateguwe na ACCOSCA (African Confederation of National Associations of Savings and Credit Cooperatives Societies).

Iyi Nama ifite intego igira iti:“Kongerera imbaraga Ibigo by’Imari binyuze mu bukungu buhamye no kwita ku bakiriya”.

Iri kubera kuri Ubumwe Hotel, yitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’Imari bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Yakiriwe n’Urwego ruhuza Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda, ruzwi nka AMIR (Association of Microfinance Institutions in Rwanda).

Bimwe mu byibanzweho muri iyi Nama, ni ukongerera Imbaraga za SACCO, hagamijwe ko zihanga Udushya, gutanga serivise inoze no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage by’umwihariko abazigana.

Hari kandi gufasha izi ibi Bigo by’Imari iciriritse birimo na za SACCO, kubona iby’ibanze no kwigira hamwe ingamba zazifasha kurushaho kuba umuyobora w’Ubukungu no kwigira kw’abazibitsamo.

Bamwe mu bitariye iyi Nama, barimo abagize Inama z’Ubutegetsi za SACCO, Abayobozi bakuru ndetse n’abacungamutongo b’ibi Bigo by’Imari, Abashoramari n’abikorera bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba n’abayobozi mu Nzego bwite za Leta.

Agaruka kuri iyi Nama, Umuyobozi wa ACCOSCA, George Mbanda, yagize ati:“Iyi Nama igamije kurushaho gutuma za SACCO zigirirwa ikizere n’abazigana ndetese no kwibutsa abaziyobora ko bakora mu Nyungu z’Umuturage”.

Yakomeje agira ati:“Kuza mu Rwanda bifite igisobanuro. Tuzi Imbaraga Ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwashyize mu mikoranire y’Ibigo by’Imari n’abaturage”.

“Kuri iyi Ngingo, za SACCO ziri mu rugendo rwo kugana Ikoranabuhanga, ibi bikaba ari uburyo bwiza bwafasha n’abandi kuza kubwigiraho”.

Yunzemo ati:“Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba biri mu bifite Ubukungu bukomeje kuzamuka umunsi ku wundi, bityo niyo mpamvu natwe tugomba gukora ibishoboka byose za SACCO ntizisigare inyuma”.

Yasoje agira ati:“U Rwanda ni Igihugu kiri mu byambere byateje imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bityo biri mu byashingiweho hazanwa iyi Nama”.

“Turifuza ko n’ubwo rutaragera ku bihugu nka Uganda, Kenya na Tanzaniya ku buryo za SACCO zikoreshwa, ariko rugomba kubishyikira byaba na ngombwa rukabinyuraho kuko rwujuje byose”.

ACCOSCA (The African Confederation of Cooperative Savings and Credit Associations), ni Umuryango ny’Afurika ugizwe n’Ibihugu 30 byo muri byo muri Afurika birimo n’u Rwanda. Watangiye gukora guhera mu Mwaka w’i 1968.

Ukorana na za Leta zibarizwamo za SACCO, hagamijwe kongerera Ubumenyi no guhugura abagize SACCO ndetse no kwizerwa, mu rwego rwo kuzifasha kurushaho gutanga Serivise nziza ku bakiriya bazigana.

Mu Rwanda, mu 2014, Perezida Paul Kagame yasabye ko Umushinga wo gutangiza ‘Cooperative Bank’ yagombaga guhuriza hamwe Imirenge SACCO 416 utangizwa ku buryo bwihuse.

Bidatinze muri Gashyantare 2015 ikigo FinTech International Limited, cyahawe isoko ry’Umushinga wo kuyihuza.

Kugeza mu 2022, Imirenge SACCO 36 yari imaze kugezwaho Ikoranabuhanga harimo 35 yo muri Kigali n’umwe wo muri Rubavu.

Imirenge SACCO 32 yo muri Gicumbi na Rubavu yari imaze kunoza imibare yayo itegereje kujya mu kiciro cy’Ikoranabuhanga.

Amafoto

Umuyobozi mukuru wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda, Soraya Munyana Hakuziyaremye n’umwe mu bitabiriye iyi Nama

 

May be an image of table and dais

May be an image of 12 people

May be an image of 11 people

May be an image of 4 people

May be an image of one or more people

May be an image of 10 people, people golfing and text that says "024 Eastern egional Forum மT 2024 Eastern Regional Forum"

May be an image of 2 people, dais and text

May be an image of 12 people, dais and text

May be an image of 4 people, dais and text

May be an image of 3 people, dais and text that says "2024 Eastern Regional Forum 6"

May be an image of 2 people and text that says "2024 Eastern Regional Forum APRI 2024 CCOSCA *E SCA"

May be an image of 9 people and text

May be an image of table

May be an image of 10 people and people studying

May be an image of 4 people and dais

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *