Perezika Kagame yageneye Impano umuyobozi mushya wa Senegal

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye impano n’ubutumwa Bassirou Diomaye Faye, warahiririye kuyobora Sénégal muri manda y’imyaka itanu.

Ni ubutumwa bwajyanwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari wahagarariye Umukuru w’Igihugu mu birori by’irahira rya Perezida Bassirou Diomaye Faye.

Minisitiri w’Intebe yitabiriye uwo muhango wabaye ku wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, aho yari aherekejwe n’itsinda ry’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Ubwo Bassirou Diomaye Faye yatorwaga, Perezida Paul Kagame yamuhaye ubutumwa bumwifuriza ishya n’ihirwe, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye kuba yaratorewe kuba Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ubuhamya bw’ukuri bw’icyizere cy’abaturage ba Sénégal.”

Umubano w’u  Rwanda na Sénégal , umaze igihe wifashe neza aho ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukannye ndetse Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

Bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *