Rwanda:”Itumbagira ry’Ibiciro rishobora kugabanukaho 5% mbere y’uko uyu Mwaka ushira” – BNR

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko muri uyu mwaka ibiciro bishobora kugabanukaho 5%, ibi bikaba byatangajwe na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ubwo iyi banki yamurikiraga inzego zitandukanye mu by’ubukungu uko urwego rw’imari na politiki y’ifaranga bihagaze mu mezi 6 ashize.

Izamuka rya hato ry’ibiciro ni ingingo ikomeje kuganirwaho na benshi mu gihe n’idorali rikomeje gutumbagira.

Guverineri John Rwangombwa, avuga ko hashingiwe ku biteganyijwe ko ibiciro ku isoko bizamanuka bikagera kuri 6.8% muri uyu mwaka ndetse na 5.2% mu mwaka utaha wa 2024, bivuye ku 8.7% byariho umwaka ushize ku rwego rw’isi, biri muri bimwe mu bitanga icyizere ko iki gipimo cy’ibiciro mu bihembwe bikurikira cyitezweho kugabanuka kugera kuri 5%.

Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda kuri ubu buhagaze ku gipimo cya 7.7%.

Ni izamuka ryagaragajwe ko byagizwemo uruhare runini n’inzego zitandukanye zirimo nk’urwego rwa serivisi rwatanze 11.3% ndetse n’urw’inganda rwazamutseho 7.5%.

Gusa BNR yo igaragaza ko nubwo uruhare rw’urwego rw’ubuhinzi mu bukungu bw’igihugu rwagabanutse kugera ku gipimo cya 0.3%, hitezwe impinduka mu bihembwe bikurikira.

Banki Nkuru y’u Rwanda yashimangiye ko umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu ku rwego rw’isi witezweho kuzagera kuri 3% muri 2023 na 2024 uvuye kuri 3.5%, mu gihe ku bihugu bibarizwa munsi y’ubutayu bwa Sahara wo uzagera kuri 3.5% muri uyu mwaka ndetse na 4.1% umwaka utaha wa 2024 uvuye kuri 3.9% muri 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *