Nyabihu: Inzu 600 zirimo n’Insengero zashyizweho ikimenyetso cyo kuzisenya

Abatuye ku Muhanda Musanze-Vunga mu Mirenge ya Rugera na Shyira yo mu Karere ka Nyabihu, batangajee ko babangamiwe n’icyemezo cyabatunguye cyo  gushyira ikimenyetso  cyo kuvanaho cyizwi nka Towa ku Nzu zabo, bakaba batemerewe kuzisana cyangwa kubaka inshya. 

Uhereye aho Akagari ka Gakoro kagabanira n’aka Nyamitembe mu Murenge wa Rugera ukagera muri Vunga mu Murenge wa Shyira, inzu zituwemo n’iz’ubucuruzi ziri munsi y’umuhanda hafi ya zose zashyizweho ikimenyetso cyo kuvaho kizwi nka towa.

Ba nyirazo bavuga ko batunguwe n’icyo  cyemezo cyashyizwe mu bikorwa mu mezi 4 ashize.

Uretse inzu z’abaturage, insengero zirimo n’ibigaragara ko zuzuye vuba, n’isoko rya Gashyushya biriho icyo kimenyetso, icyakora ibiro by’imirenge yombi n’iki konderabuzima ntikigaragaraho.

Abaturage basaba ko byakongera gusuzumwa na ho ubundi ngo  cyaba ari icyemezo gihutiyeho kandi cyahita gisubiza inyuma iterembere ry’abatuye aka gace.

Mu mirenge ya Rugera na Shyira hari inzu zisaga 640 zashyizweho icyo kimenyetso cya towa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette avuga ko ari uko byagaragaye ko uretse ahibasiwe n’ibiza byo muri Gicurasi uyu mwaka hari n’ahandi bishobora kuzibasira mu bihe biri imbere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko bwabaruye site 18 abaturage bashobora guturaho ntihazashyire ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi w’aka karere akavuga ko n’abatuye muri ako gace k’iyo mirenge basobanuriwe  aho bashobora kwimukira.

Mu Murenge wa Shyira ibimenyetso bya towa  biri ku nzu zo mu tugari twa Mpinga na Kanyamitana mu gihe mu wa Rugera bigaragara ku nzu ziri mu tugari twa Gakoro na Nyagahondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *