Rwanda:”Ikijumba kirarya Umugabo kigasiba undi” – Abahinzi b’Ibijumba n’ababikenera 

Abahinzi b’ibijumba n’ababikenera mu buzima bwa buri munsi, bavuga ko muri iki gihe ibijumba birya umugabo bigasiba undi kubera kubura n’ibibonetse bigahenda.

Ni ikibazo aba baturage bavuga ko cyatewe no kubura imigozi y’ibijumba kubera imihindagurikire y’ikirere no kuba aho byahingwaga byarasimbujwe ibindi bihingwa.

Uwamahoro Beatha yagize ati “Uruganda rwacu rwongerera agaciro ibijumba rugakuramo ifarini yo gukora imigati rukenera Toni 30 z’ibijumba buri munsi. Kuri ubu rubona toni 2 gusa ku buryo kubura ibura ry’ibijumba riri kurugiraho ingaruka.”

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rwamagana, Ukizuru Innocent avuga ko ibura ry’ibijumba ryatewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’ihuriro ry’ibigo bikora ubushakashatsi ku buhinzi muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba, barimo kwiga uburyo bwo gukoresha amakuru y’ibyogajuru mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Umuyobozi mukuru  wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Uwamahoro Florence  avuga ko igihembwe cy’ihinga cya 2022A cyahuye n’imihindagurikire y’ikirere ariko leta yakoze ibishoboka byose yunganira abahinzi kubona ifumbire n’imbuto zirimo imigozi y’ibijumba ku buryo hitezwe imusaruro.

Kuri ubu imvura imaze iminsi mike itangiye kugwa abahinzi batangiye gutegura ubutaka n’ubwo hari imyaka ikiri mu murima ndetse hari n’abarangije gutera imbuto kugira ngo bazashobore guhangana n’izuba dore ko imvura itazamara igihe kirekire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *