Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru basabwe kwikubita Agashyi mu Mikorere

Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, biyemeje gukosora amakosa yatumye iyi Ntara iba iya nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2021/2022.

Hari mu nama yabahuje na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yari igamije kwisuzuma.

Ni inama yaranzwe no gusasa inzobe, abayobozi babwizanya ukuri ku bitagenda, habayeho kwigaya ku bayobozi batujuje inshingano zabo maze bagaragaza ibyo bagiye gukosora.

Bamwe mu baturage Ntara y’Amajyaruguru bakomeje kugaragaza ko batishimiye imyitwarire y’iyi Ntara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Kimwe mu bibazo byatinzweho muri iyi nama ni ukuntu uturere tugira amanota mabi mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, ariko abakozi batwo bagahabwa amanota meza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye ko hafatirwa imyanzuro abakozi badashoboye.

Muri iyi nama abayobozi basabwe kwirinda gukoresha ububasha bafite mu nyungu z’abo bwite.

Hasabwe ko hongerwa ikibatsi mu mikoranire ya za Komite Nyobozi z’Uturere n’abakozi batwo.

N’ubwo Intara y’Amajyaruguru yabaye iya nyuma mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka ushize wa 2021/2022, abayiyobora bavuze ko bitazasubira ahubwo ngo Amajyaruguru ni ayo kwitega mu mihigo itaha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *