Rwanda:”Abajura n’abagizi ba nabi ntaho bacikira Inzego z’Umutekano” – CP John Bosco Kabera

Ikibazo cy’ubujura budasigana n’ubugizi bwa nabi, gikomeje kugarukwaho imbere mu gihugu, aho Akarere kku kandi hakomeje kumvikana inkuru z’abajura bitwaje intwaro zirimo iza gakondo, ndetse rimwe na rimwe ubu bujura bugahitana n’ubuzima bw’abaturage.

Nyuma y’uko abaturarwanda bakomeje kwijujutira iki kibazo, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabijeje ko ntaho abajura bacikira inzego z’umutekano.

Ati “Turwanya ubujura ku muntu ubikora cyangwa uwabukoze. Tuburwanya no mu bitekerezo byabo binyuze muri ubu butumwa: Ubitekereza nabireke kuko binyuranyije n’amategeko. Uzabikora bizamugiraho ingaruka.”

CP Kabera yavuze ko kugira ngo iki kibazo gihashywe, abantu bakwiriye gutanga amakuru. Gusa ngo hari abandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bibasiwe n’abajura, ariko ugasanga ibyo bari kuvuga ni ibintu bimaze amezi menshi.

Ati “Nk’uwo ntabwo aba atangiye amakuru ku gihe, n’iyo byaba byarabaye byagorana cyane. Undi agashyiraho amashusho y’abantu bigeze kumwiba, ndetse bagafatwa. Ariko yabona hari undi ubivuze na we akagarukana bya bindi nk’aho ari bwo bikiba.”

Polisi ivuga ko iyo ihawe amakuru y’ahari ubujura ibikurikirana bwangu, kandi ababigizemo uruhare bagahita bafatwa.

Yatanze urugero ku musore wo mu Murenge wa Kanombe winjiye mu rugo rw’abandi ku wa Kabiri tariki 11 Mata ashaka kwiba, agakubitana n’umwana waho.

Uwo mujura ngo yahise akomeretsa uwo mwana mu ijosi no ku nda mu buryo bworoheje arangije ariruka. Uwakomeretse yajyanywe kwa muganga, ahabwa ubuvuzi bw’ibanze arataha.

Polisi ivuga ko uwo mujura yafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru kuko abaturanyi batabaye babonye imyenda yari yambaye akaza no gufatwa akiyambaye.

Ati “Mu gihe tubonye amakuru y’ako kanya, y’umugizi wa nabi cyangwa umujura, abaturage bakwiriye guhita babibwira polisi. Ntaho umuntu yatwihisha mu gihe akiri muri iki gihugu, ntibabireke ngo babigire ikiganiro, batumenyeshe isaha iyo ari yo yose kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya.”

CP Kabera yavuze ko muri Werurwe, Polisi y’Igihugu yabonye ubutumwa 30 kuri Twitter buvuga ibijyanye n’ubujura. Abari banditse ubwo butumwa, basabwe nimero kugira ngo batange amakuru arambuye ariko muri bo 11 nibo bazitanze.

Ashishikariza n’abandi kugira uwo muco wo gutanga amakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *