Nyamagabe: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 800 bagiye gusanirwa Inzu abandi bubakirwe 

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Nyamagabe basaga 800, bagiye gusanirwa Inzu mu gihe hari n’abazubakirwa inshya.

Ibi byagarutsweho na Bwana Hildebrand Niyomwungeri, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ubwo yasozaga Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kamegeri.

Agaruka kuri ibi bikorwa, Meya Niyomwungeri yavuze ko mu byumweru bitatu bishize bakoze ibarura rigamije kumenya abarokotse bakeneye gusanirwa ndetse n’abo kubakira bushya.

Muri iri barura, basanze abarenga 800 bakeneye gusanirwa no kubakirwa, ibi bikorwa Akarere kakaba kazabifatanyamo na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE).

Abazahabwa ubu bufasha bazabuhabwa mu bihe bitandukanye, ku buryo buri wese azabona Icumbi ryiza.

Muri iri jambo rye, Meya Niyomwungeri yavuze ko Akarere kazakomeza kuba hafi abarokotse, kubatega amatwi no kubereka urukundo, by’umwihariko muri ibi bihe.

Ibi yabigarutseho nyuma yaho umuyobozi wungirije w’Umuryango ushinzwe kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick agaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakeneye gusindagizwa no kugaragarizwa urukundo mu rwego rwo kubafasha gukira ibikomere batewe.

Ati:”Turasaba abayobozi batandukanye bari hano, gukomeza kudufasha gusindagize abageze mu zabukuru, imfubyi n’abapfakazi. N’ubwo mubabona, baracyafite ibikomere. Baracyafite ihungabana, baracyafite kwibuka aya Mateka. Abageze mu zabukuru bo bakeneye byinshi kurushaho”.

Yakomeje agira ati:”Mu rwego rwo gufasha aborokotse gukomeza kubaho kandi neza, bakeneye guhumurizwa no kumvwa. baracyakeneye ko abantu bababa hafi no kwerekwa urukundo kuko hari abo babuze bagombaga kubaha urwo urukundo”.

“Nyuma ya Jenoside yabasize iheruheru guhera ku babo n’ibyabo, bityo ubuzima bwari bugoyeku buryo kwari ugutangirira ku busa. Bityo, turasaba Leta ko yakomeza gusigasira imibereho yabo, no kubafasha kwibona muri gahunda za Leta zigamije iterambere”.

Yasoze asaba ko abarokotse bakomeza gufsaha kubona amacumbi, kuko hari abari bakiri abana nyuma ya Jenoside, ariko kuri ubu bakuze nabo bakaba bakeneye kubaka ingo zabo aho gukomeza kuba mu muryango.

Madamu Nyirampara Frida uvuka muri uyu Murenge ari naho yarokokeye, yatanze ubuhamya bugaragaza Inzira y’Umusaraba Abatutsi baho banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko guhera akiri Umwana ubwo yigaga mu Mashuri abanza kugeza mu Yisumbuye, yasabawaga guhaguruka akavuga Ubwoko bwe, yavuga ko atabuzi agakubitwa.

Ati:”Nagiye kwiga ndi muto. Aho nigaga, baraduhagurutsaga bakatubaza Ubwoko bwacu. Nk’Umwana, ntabwo narinzi ibyo batubaza, napfaga guhaguruka. Gusa, nkabona abandi twiganaga bo bazi ibyo aribyo. Igihe cyarageze, Umwalimu watwigishaga ambwirako ndi Umututsi, kuba ubwo Abatutsi bakaduhagurutsa tugakubitwa”.

“Ubwo Jenoside yatangiraga, ibintu byarakomeye kurushaho, ku buryo mu Cyumweru cya mbere namaze nihishahisha, cyashize nta kurya, gusa nza kubona umugiraneza ampisha hejuru y’Ikiraro cy’Inka njye n’uwo twari twihishanye”.

“Intarahamwe zaje kuvumbura ko duhari, baratwimura baduhisha mu Mwobo, birinda ko zatwica”.

“Muri uko kwihisha, twageze aho twikorera Isafuriya irimo amazi kugira ngo Indege y’Abafaransa itatubona, ku bw’amahirwe tubona Ingabo z’Inkotanyi zigeze mu cyahoze ari Purefegitura ya Butare ziduhindurira ubuzima kugeza ubu”.

Madamu Nyirampara Frida yasoje ubu buhamya ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame, ku ruhare rwayo rwo guhagarika Jenoside yatwaye abarenga Miliyoni.

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamegeri, hashyinguwemo Imibiri y’Abatutsi 158 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amafoto

Nyirampara Frida yavuzeko iyo Inkotanyi zitagera muri aka gace, ntan’uwo kubara Inkuru wari kurokoka abicanyi

 

Sebagabo Simon yatanze ikiganiro ku Mateka yaranze aka gace kari kazwi nk’Ubufundu n’Ubunyambiriri, yaba mbere ya  Jenoside ndetse n’uburyo yakunze kuhageragerezwa mu bihe bitandukanye

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamegeri, Ndorimana Jean Chrisostome yasabye abaturage gukomeza kuba hafi abarokotse no kubafata mu Mugongo by’umwihariko muri ibi bihe

 

Meya Niyomwungeri Hildebrand ashyira Indabo ku Mva zishinguyemo Imibiri 158 mu Rwibutso rwa Kamegeri

 

Uwamahoro Clotilde, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, yunamiye Imibiri ishyinguye muri uru Rwibutso

 

Amadini n’Amatorero akorera mu Karere ka Nyamagabe, yashyize Indabo ku Mva ziruhukiyemo Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 

Umuyobozi wungirije wa IBUKA, Sindikubwabo Patrick yashyize Indabo ku Mva ziruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye muri uru Rwibutso

 

Inzego z’Umutekano zikorera mu Karere ka Nyamagabe zunamiye abashyinguye muri uru Rwibutso.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *