Rwanda:”96% by’abana babonye Inkingo z’ibanze” – RBC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko mu  Rwanda 96% by’abana baba barabonye inkingo z’ibanze, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu 38 binyamuryango by’ikigo  gishinzwe ibijyanye n’inkingo, International Vaccine Institute.

Abayobozi b’iki kigo bakaba bari mu ruzinduko mu Rwanda, aho baje kureba uko gahunda z’ikingira zihagaze mu Rwanda.

Ku kigo nderabuzima  cya Gatsata mu Murenge wa Gatsata  mu Karere ka Gasabo, ku wa Mbere w’icyumweru aba ari umunsi wahariwe gutanga inkingo ku bana bafite ukwezi n’igice, amezi 2 n’igice ndetse n’amezi 3 n’igice.

Umuforomo ushinzwe serivisi yo gukingira  abana ku kigo nderabuzima cya Gatsata, Uwamahoro Christine avuga ko  muri rusange ababyeyi bamaze gusobanukirwa akamaro ko guhesha inkingo abana babo.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwatangiye gukoreshwa mu kwezi kwa 7 mu mwaka ushize wa 2022, butuma hirindwa ko nta mwana ucikiza inkingo.

Uwamahoro Christine avuga kandi ko hashyirwa imbaraga mu kwirinda ko inkingo zabura ku kigo nderabuzima.

Umuyobozi w’agateganyo  w’ishami rishinze ubuzima bw’abana n’ababyeyi muri RBC, Sibomana Hassan avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu 38 binyamuryango by’ikigo  gikora mu bijyanye n’inkingo International Vaccine Institute(IVI).

“Hari inkingo zisanzwe bagizemo uruhare kugira ngo ibihugu bitangire kuzikoresha, muri zo navuga  nk’urukingo rwa cancer y’inkondo y’umura, urukingo rw’impiswi, bagira uruhare mu cyatuma inkingo zirushaho kuboneka kandi hakaboneka inkingo nshyashya z’indwara  ziba zaje ari ibyorezo  no gushaka uburyo zaboneka zihendutse ku bihugu byose.” “Urukingo rwa cancer y’inkondo y’umura ruhabwa abana b’abakobwa bafite imyaka 12, kuva muri 2011 mu Rwanda rumaze guhabwa abarenga miliyoni 1.3, buri mwaka tukaba dukingira abari hagati y ibihumbi 130-140.”

Kuri uyu wa Mbere abayobozi bakuru mu kigo gishinzwe ibijyanye n’inkingo International Vaccine Institute bari mu ruzinduko mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IVI, George Bickerstaff yashimye ubutwari bw’abanyarwanda mu guharanira amahoro no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Ibyabaye ni ibintu bibabaje cyane, icyo nshima ni ubutwari abanyarwanda bagize mu guharanira gukomeza ubuzima, kubaka amahoro no kubabarira, ni ubutumwa bukomeye bahaye abatuye isi. Abantu bakwiye kwimika urukundo, bagashyira imbere gukundana. Ikindi navuga ni uko abantu bakwiye kuba maso bakareba ibibera aho batuye, iyi Jenoside ntabwo yaje itunguranye, ahubwo hari ibimenyetso byagaragazaga ko ishobora kuba, ariko bitahawe agaciro, icyo nasaba abantu ni ukurushaho kuba maso, bakaba bahagarika ikibi mbere yuko kiba.”

Kimwe mu byo umuryango IVI washinzwe mu mwaka  w’1997  ukaba ufite ikicaro muri Koreya y’Epfo ushyira imbere, ni uguharanira ko ubuzima bw’abana bwitabwaho binyuze mu guhabwa inkingo nshya kandi zikoze mu buryo bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *