Ishyirahamwe rya Ruhago muri GHANA ryasabye gusengera ‘Christian Atsu’ uri mu bagwiriwe n’Inzu nyuma y’Umutingito rutura wabaye muri Turukiya

Spread the love

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryasabye abafana “Gusengera” uwahoze ari Rutahizamu wa Chelsea na Newcastle, Christian Atsu, bivugwa ko yaheze mu bisigazwa by’inzu nyuma y’Umutingito ukomeye wabaye muri Turukiya mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

Atsu w’imyaka 31 n’umuyobozi ushinzwe imikino mu ikipe asanzwe akinamo ya Hatayspor, Taner Savut, baheze munsi y’ibisigazwa by’inzu nyuma y’uyu Mutingito, nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru ukomeye w’inkino muri Turukiya, Yagiz Sabuncuoglu dukesha iyi nkuru.

Hatayspor niyo kipe ikomeye i Hatay, umwe mu Mijyi yakozweko cyane n’uyu Mutingito wari uri ku gipimo cya 7.5, umaze guhitana abarenga 2.000 mu bihugu bya Turukiya na Syria.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana, ribinyujije ku rubuga rwaryo rwa twitter, ryahanyujije Ubutumwa bugira buti:

“Turasengera Umukinyi Mpuzamahanga w’Igihugu cya Ghana Atsu hamwe n’abandi bakozweho n’uyu Mutingito muri Turkiya na Syria”.

Ubu butumwa bwakomeje bugira buti:

“Turakomeza kuvuga bya hafi n’abashinzwe ikipe ya Hatayspor ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turkiya, mu gihe kuri ubu ibintu bitoroshye”.

Kugeza ubu, Atsu amaze gukinira ikipe y’Igihugu ya Ghana imikino 65.

Yamaze igihe kinini mu buzima bwe bwa Ruhago akina muri Shampiyona y’Ubwongereza mu makipe ya Chelsea muri Nzeri mu 2013, gusa uyu Rutahizamu unyura mu mpande ‘Mababa’, yaje gutizwa mu makipe menshi arimo Everton, Bournemouth na Newcastle United, iyi akaba yaramwegukanye ubwo yayisinyiraga mu 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *