Rwanda: Zimwe mu Modoka zitwara abagenzi zakuriweho Umusoro mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Ukwakira 2023, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ingamba z’agateganyo zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho yanagaragaje ko imodoka zifite imyanya 7 na bisi zari zisanzwe zidatwara abagenzi mu buryo bwa rusange na zo zigiye kwemererwa kubatwara nta musoro ziciwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) kuri uyu wa 3 Ukwakira, yatangaje ko mu gutwara abagenzi habayemo impinduka, imidoka za bisi zisanzwe zidatwara abagenzi mu buryo bwa rusange na zo zigiye kubyemererwa.

Iyo Minisiteri yavuze ko uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange bwahindutse, aho hagiye kwifashishwa bisi zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi, gukorana  n’abasanzwe batwara abagenzi kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu ma garaje, kwifashisha bisi  ziri mu byerekerezo  bidafite  abagenzi  zigakoreshwa ahari  abagenzi benshi mu masaha amwe n’amwe.

Mu bindi MININFRA yagaragaje kandi ko harimo n’abasanzwe bafite imodoka nto zifite imyanya 7 bagiye kwemererwa gutwara abagenzi.

Yagize iti: “Gushyiraho Parking yihariye  y’imodoka  z’imyanya 7 (inyinshi zisanzwe zitwara abantu mu buryo butemewe) abafite imodoka z’imyanya 7 bazizana zikandikwa, zigahabwa uburenganzira bwo gutwara  abagenzi mu buryo bw’agateganyo”.

MININFRA ikavuga ko mu kwiyandikisha nta kiguzi cyangwa imisoro bisaba kuko ari uburyo bw’agateganyo.

Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije Alain Mukurarinda yanditse kuri X agaragaza ko Guverinoma igiye kunganira iyi gahunda idasanzwe yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ati: “Gukoresha bisi zose zaboneka mu kunganira izitwara abantu, Mu gihe hari abagenzi benshi, bisi zidafite abagenzi zizakoreshwa ahari abagenzi benshi harimo n’izo mu Ntara bidahungabanyije ingendo zo mu Ntara, kwishyura nkunganire iziri mu magaraji ngo zikorwe, korohereza abatumije bisi kwishyura imisoro muri gasutamo bikihuta, imodoka z’imyanya 7 zitwara abagenzi zimaze kwiyandikisha, guhabwa ikiziranga, guhabwa aho zihagarara, nta musoro wihariye zicibwa”.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kandi yashimangiye ko amategeko y’umuhanda akomeza kubahirizwa muri izi mpinduka.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *