Rwanda: Litiro ya Lisansi yarenze 1800 Frw


image_pdfimage_print

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli.

Itangazo rya RURA rigaragaza ko igiciro cya Litiro ya Lisansi cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 1,822 kivuye ku 1,639.

Bivuze ko Litiro ya Lisansi yiyongereyeho amafaranga 183.

Ni mu gihe igiciro cya Litiro ya Mazutu ari 1,662 FRW cyivuye ku mafaranga y’u Rwanda 1,492.

Igiciro cya Litiro ya Mazutu kiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 170.

Ibiciro nk’ibi byaherukaga gutangazwa tariki 02 Kanama 2023.

Ibi biciro bishya biratangira gukurikizwa guhera ejo tariki ya 4 Ukwakira 2023.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *