Rwanda – Volleyball:“Twiteguye kurwana ku Gikombe tubitse n’ubwo hari abakinnyi twatakaje” – Umutoza wa RRA WVC

Mu gihe Umwaka mushya w’Imikino (Shampiyona) utangirira mu mpera z’iki Cyumweru mu Turere twa Huye na Gisagara ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, imihigo ni yose ku makipe.

Imwe mu makipe ahanzwe amaso, ni ikipe y’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro yegukanye Shampiyona y’Umwaka w’i 2023.

Uku guhangwa amaso gushingiye ku kuba hari bamwe mu bakinnyi bafatwaga nk’Ikingi zayo za Mwamba batazakomezanya nayo muri uyu Mwaka mushya.

Bamwe muri aba bakinnyi, barimo Musaniwabo Hope, umukinnyi ukina hagati (Middle Blocker), Ndagijimana Iris na Akimanizanye Ernestine bakina nk’abagabura Imipira (Setter), ndetse na Claire Nishimwe na Christine Uwahoro bari abakinnyi b’abasimbura.

Muri aba bakinnyi, bamwe berekeje mu ikipe ya Police WVC, APR WVC na Kaminuza y’Uburasirazuba (EAUR) East African University.

Mbere y’uko icakirana n’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC – KIgali) mu mukino ufungura Shampiyona kuri uyu Gatandatu, imihigo ni yose ku mutoza w’iyi kipe, Mutabazi Elie.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru The New Times, Mutabazi yagize ati:“Nyuma yo kubura bamwe mu bakinnyi bari Inkingi za Mwamba, ikipe iri gushaka abagomba kubasimbura. Kuri ubu, dufite abakinnyi bakiri bato, gusa ntabwo baragira ubunararibonye”.

Yunzemo ati:“Twiteguye gutangira neza Umwaka mushya w’Imikino. Abakinnyi bari mu Mwuka mwiza kandi twizeye kuzegukana intsinzi ku mukino ufungura”.

Yasoje agira ati: Abakinnyi bose bariteguye, nta n’umwe ufite Imvune.

RRA WVC na Gisagara VC zizatangira Shampiyona zirwana ku bikombe zibitse, mu gihe amakipe arimo; APR WVC na Police WVC yambariye Urugamba, ari nako bimeze mu bagabo, kuko amakipe arimo; REG VC, Police VC na Kepler VC nayo yiteguye.

RRA women Volleyball will face IPRC-Kigali as the 2024-2025 women’s volleyball season tipps off on January 20. Courtesy

VOLLEYBALL: RRA VC na Gisagara ni zo zegukanye shampiyona ya 2023 (Amafoto) - Kigali Today

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *