Rwanda: Uturere twashyize mu bikorwa Ingengo y’Imari munsi ya 50% tugiye kugenzurwa

Abagize Inteko Ishinga Amategeko baravuga ko hagiye gukorwa ubugenzuzi bwihariye, kugira ngo harebwe impamvu zatumye hari Uturere twashyize mu bikorwa ingengo y’imari munsi y’igipimo cya 50% nyamara hari uturi ku gipimo kiri hejuru ya 60%.

Bavuga ko impunzandengo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ku rwego rw’igihugu kugeza muri Mutarama 2023, yari ku gipimo cya 59%.

Akarere ka Muhanga niko kasorejweho mu turere twose mu gutanga ibisobanuro ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu mezi 6 ya mbere yayo.

Muri rusange ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari muri aka karere iri ku mpuzandengo ya 48%, mu gihe ingengo y’imari y’iterambere yashyizwe mu bikorwa ku gipimo cya 29% gusa.

Abagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’abadepite bafite impungenge ko imishinga myinshi itazaba yarangiye mu mezi 4 asigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire.

Imishinga myinshi yadindiye ishingiye ahanini ku byumba by’amashuri byatinze kuzura, ikorwa ry’imihanda naryo rigenda biguruntege, iyubakwa ry’inzu zagenewe abatishoboye ritarakorwa cyangwa rikorwa nabi, amatungo yagenewe abatishoboye ataratangwa, ibiraro byo mu kirere bitarubakwa, aho igikomeye kurushaho hari n’imishinga itaratangirwa amasoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko kuba hari imyanzuro ifatirwa muri za minisiteri ariko igashyirwa mu bikorwa n’uturere, biri mu bidindiza ikorwa ry’imishinga imwe n’imwe.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari mu gihugu cyose rigeze ku gipimo cya 59%.

Akarere ka Ngoma kageze ku gipimo cya 70%, aka Rwamagana kuri 68% mu gihe Musanze iri ku gipimo cya 40% naho Rubavu kuri 45%.

Perezida wa komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, Prof Omar Munyaneza asanga utu turere tukiri inyuma dukwiye kwikubita agashyi mu mikorere kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari rigire igipimo cyo hejuru

Ku rundi ruhande ariko ngo hari amafaranga aturuka mu nzindi nzego atinda kugera mu turere bikadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari, kuko nko mu Karere ka Muhanga aya mafaranga ari ku gipimo cya 10%.

Gusa, ingengo y’imari ivuguruye yasize nibura buri Karere kongerewe 10% by’ingengo y’imari yari yaratowe mu Kwezi kwa 6 kw’i 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *