Kigali: Abakora Ubucuruzi butemewe basabwe gukorera mu Masoko bashyiriweho

Spread the love

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali basabye abakora ubucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko buzwi nk’ubuzunguzayi,  kwibumbira mu masoko yabagenewe mu rwego rwo kwicungira umutekano no kurinda ibicuruzwa byabo.

Ikibazo cy’ubucuruzi butemewe buzwi nko kuzunguza ni kimwe mu bibazo bigaragara ko biteza umutekano muke, isuku nke, ndetse bikadindiza ubucuruzi muri rusange.

Gusa ngo nubwo bimeze gutyo hari abo butunze bafite imbogamizi z’uko batajya gukorera mu masoko kuko bafite icyibazo cyo kubona igishoro gihagije ndetse bamwe bakanavuga ko babuze imyanya muri ayo masoko kuko akenshi usanga ahabwa abo atagenewe.

Rubangutsa Ngabo Jean umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu mujyi wa Kigali, avuga ko abakora ubucuruzi bw’ubuzunguzayi bashyiriweho amahirwe menshi kugirango bave mu mihanda, agasaba buri wese gukoresha ayo mahirwe kugirango usibye no kuva mu muhanda ahubwo abone uburyo yakwiteza imbere.

kugeza ubu amasoko yubakiwe abazunguzayi mu mujyi wa Kigali ni 45 naho umubare w’abazunguzayi mu mujyi wa Kigali ukaba usaga ibihumbi bine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *