Rwanda: Uterere 8 twabonye ba Meya bashya

Kuri uyu wa Kane mu Turere 8 mu gihugu habereye amatora yo kuzuza komite nyobozi na Njyanama, huzuzwa imyanya yari imaze igihe idafite abayirimo.

Aya matora yasize Mukase Valentine ari we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi.

Yari asanzwe ari Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Muri aka Karere hanatowe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umwanya wegukanywe na UMUHOZA Pascasie.

Mukandayisenga Vestine w’imyaka 36 y’amavuko, yatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke.

 

Mupenzi Narcisse niwe watorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke asimbuye kuri uyu mwanya Mukamasabo Appolonie wari umuyobozi w’ako karere wegujwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

 

Mupenzi Narcisse yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Serivisi zo Kwegereza Ubutabera Abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera.

  • Mu bandi bayobozi batowe kandi mu tundi Turere

Mulindwa Prosper, we yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Prosper wari umwe mu bakandida 13 bahatanaga ku mwanya w’umujyanama rusange, yari amaze igihe gito ayobora by’abagateganyo akarere ka Rutsiro.

Agiye gusoza manda ya Kambogo Ildephonse uherutse kweguzwa muri Gicuransi uyu mwaka.

Mu Karere ka Burera, Mukamana Soline ni we watorewe kuyobora aka Karere kari kamaze amezi arenga 3 kayoborwa by’agateganyo na Jean Baptiste NSHIMIYIMANA usanzwe ari umuyobozi wako ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

MUKAMANA Soline yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero.

Nsengimana Claudien ni watorewe kuyobora Akarere ka Musanze.

Mu Ntara y’ i Burasirazuba, Richard Kagabo Rwamunono yatorerwe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *