Botswana: Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga ku Iterambere ry’Afurika

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yageze i Gaborone mu Murwa mukuru wa Botswana aho yitabiriye inama ya 5 izwi nka KUSI Ideas Festival yiga ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Muri iyi nama, Minisitiri yavuze ko u Rwanda rwashoboye kubaka ubukungu buzamuka buri mwaka ku gipimo gishimishije ndetse hazamurwa imibereyo y’ abaturage kubera igenamigambi ridaheza.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kane irasozwa kuri uyu wa Gatanu.

Muri iyi nama itegurwa n’ ikigo Nation Media Group cyo muri Kenya, bamwe mu byobozi b’ ibihugu bya Afurika bayitabiriye baragarutse ku ntambwe imaze guterwa n’ imbogamizi zikigaragara mu iterambere ry’ uyu mugabane.

Minisitiri Ngirente uhagarariye Perezida Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwashoboye kugera ku ntera ruriho uyu munsi y’umuvuduko w’ubukungu ushimishije biturutse ku igenamigambi ridaheza ndetse no kubazwa inshingano.

Mu gihe umubare munini w’Abanyarwanda ari urubyiruko, Minisitiri w’Intebe avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi butanga ubumenyi bukenewe mu gushoboza urubyiruko gutanga umusanzu ukenewe mu iterammbere ry’igihugu.

Avuga ko kandi u Rwanda rwanashyize imbaraga mu kuzamura inzego zirimo ubuhinzi, ubuzima n’ izindi zazamuye icyizere cyo kubaho kiva ku myaka 49 kikagera ku myaka 79 mu myaka 15 ishize.

Ku rugendo rwerekeza ku kwesa umuhigo wa Afurika yifuzwa bitarenze 2063, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yasobanuye ko iyi gahunda igomba kuva mu mpapuro ikajya mu bikorwa. Yashimangiye ko kugirango ibyo bigerweho urubyiruko rugomba guhabwa uburezi bufite ireme.

Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi nawe yavuze ko kugera kuri Afurika yifuzwa n’ abatuye uyu mugabane muri 2063 bishoboka ariko bigaturuka ku buryo Abayobozi n’abaturage b’ uyu mugabane babyitwaramo kuko bafite ibishoboka byose. Yavuze ko ibibazo birimo imihindagurikire y’ ikirere n’ ibindi bikoma mu nkokora iterambere bigomba gushakirwa ibisubizo bishingiye ku miterere ya Afrika.

Aba bayobozi bose bahuriza ku kuba Afurika ikwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zikubiye mu cyerekezo 2063 “cyiswe Afurika twifuza” hakimakazwa imiyoborere myiza yubaka abaturage bafite ubumenyi bwo kugira uruhare rukenewe muri iki cyerekezo cy’ iterambere.

Insanganyamatsiko y’ iyi nama igaruka ku gukabya inzozi mu cyerekezo 2063. Aiko ngo ibi kubigeraho bisaba ubufatanye no kwizerana hagati y’ ibihugu bya Afurika ndetse n’ ibindi bihugu bikiri mu nzira y’ iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *