Rwanda: Urwego rw’Umuvunyi rwasabwe kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi basabye urwego rw’Umuvunyi kurushaho kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo. 

Ni nyuma yo kwakira raporo y’ibikorwa by’uru rwego byo mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023.

Ni raporo igizwe n’amapaji 209 igaragaza ibyo uru rwego rwakoze mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane, kugenzura imikorere y’inzego za Leta, iz’abikorera n’imitwe ya politike, kwakira imenyekanishamutungo y’abanyapolitike n’abayobozi mu nzego za leta, gukurikirana imyitwarire y’abayobozi mu nzego za leta n’ibindi.

Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka ushize urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo by’abaturage bigera ku 3.315 birimo ibibazo 2671, ibingana na 80.6 % byarakemutse, 574 bingana na 17,3 % bigikurikiranwa mu nzego zigomba kubikemura naho 2,1 % bigikurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi.

Ibibazo bigikurikiranwa n’inzego zigomba kubikemura byiganjemo ibigomba gukemurwa n’inzego z’ibanze.

Ibigikurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu nzego zigomba kubikemura zirimo Uturere bikubiyemo ahanini ibirebana n’ubutaka, imanza zaciwe n’inkiko zitarangizwa, kutishimira imikirize y’imanza n’ibijyanye no kwimura abantu kubera ibikorwa by’inyungu rusange.

Ibibazo by’ubutaka Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye bishingiye ku makimbirane akomoka ku mbibi, ku bwumvikane buke mu miryango igihe cy’izungura no ku makimbirane aturuka ku burenganzira bukomoka ku bugure bw’ubutaka cyangwa ahandi.

Ibibazo birebana n’imanza zitarangizwa birimo imanza abazitsinzwe badafite ubwishyu, abatsinzwe bataboneka ngo bishyure n’izo abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga bagomba kuzirangiza batihutira kubikora.

Mu myaka itatu ishize, ibibazo urwego rw’Umuvunyi rwakira byakomeje kugenda byiyongera kuko mu mwaka wa 2020-2021 hakiriwe ibibazo 852, mu mwaka wa 2021-2022 hakirwa ibibazo 1.603 naho muri uyu mwaka wa 2022-2023 hakirwa ibibazo 3.315.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine asanga inzego z’ibanze zujuje inshingano zazo uko bikwiye ibibazo byinshi byajya bikemukira igihe.

Bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko bashimye iyi raporo ariko basaba ko ibibazo bimaze igihe kirekure muri za raporo byafatirwa ingamba zihariye.

Urwego rw’Umuvunyi rusobanura ko umubare w’ibibazo rwakira kandi Uturere dufite ubushobozi bwo kubikemura  byavuye kuri  30,2% mu mwaka wa 2020/2021, bigera kuri  60% mu mwaka wa 2021/2022 naho mu mwaka 2022/2023 byageze kuri 56.1%. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *