Koga: Umunsi wa nyuma w’Irushanwa ‘Mako Sharks Swimming League’ uzitabirwa n’amakipe Mpuzamahanga

Irushanwa rihuza abakinnyi babigize umwuga mu mukino wo Koga ritegurwa n’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club rizwi nka Mako Sharks Swimming League, rirasozwa mu mpera z’iki Cyumweru, aho kuri iyi nshuro rizitabirwa n’amakipe yo mu gihugu cya Uganda.

Mu mpera z’iki cyumweru hagati ya tariki 21 na 22 Ukwakira 2023, kuri Pisine y’Ishuri rya Green Hills mu Mujyi wa Kigali hazakinirwa imikino y’umunsi wa nyuma (Phase 3) w’irushanwa rihuza abakinnyi babigize umwuga mu mukino wo Koga ritegurwa n’ikipe ya Mako Sharks SC “Mako Sharks Swimming League 2023”.

Uyu munsi uzitabirwa n’amakipe 7 arimo 4 yo mu Rwanda na 3 yo muri Uganda.

Umunsi wa mbere wakinwe taliki ya 26 Werurwe 2023, uwa kabiri ukinwa taliki 01 Nyakanga 2023. Iyi yombi yitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda gusa.

Nyuma y’umunsi wa nyuma, hazahembwa amakipe n’abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.

Agaruka ku myiteguro y’uyu munsi wa nyuma, Bwana Bazatsinda James, Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club yagize ati:“Kugeza ubu, imyiteguro ni nta makemwa. Amakipe azitabira uyu munsi kugeza ubu amaze kwemeza bidasubirwaho ko azaza ni amakipe 7 arimo 4 yo mu Rwanda n’a 3 yo muri Uganda, gusa hatagize igihinduka muri Uganda hashobora kubonekamo ikipe ya 4”.

“Turateganya abakinnyi basaga 120 bazaba bari kuri Pisine ya Green Hills muri iki gihe cy’iminsi ibiri. Abakinnyi bazarushanwa mu nyogo zisanzwe zogwa mu marushanwa yo koga, aho umuntu azarushanwa ku giti cye ndetse no ku rwego rw’amakipe”.

“Buri uko ikiciro k’Inyogo kizajya gisozwa, tuzajya duhemba abitaye neza mu rwego rwo kwihutisha imikino. Nyuma y’imikino yose ku Cyumweru, hazateranwa amanota yaranze Iminsi (Phase) Eshatu iyi mikino yakinwe, ubundi hahembwe abahize abandi, gusa ntibikuraho ko abazitwara neza ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nabo bazajya bahembwa”.

Bwana Bazatsinda kandi yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda kuba ryarabaye hafi iyi mikino mu gutegura iyi mikino by’umwihariko umunsi wa nyuma, kuko Abasifuzi bazakoreshwa ari abasanzwe basifura iyi mikino kandi babarizwa muri iri Shyirahamwe.

Asoza, Bazatsinda yasabaye abakunzi b’uyu mukino kuzaza kwihera amaso ndetse aboneraho no kubwira abakinnyi ko Imikino izasifurwa mu mucyo bityo abazahiga abandi akaba aribo bazegukana intsinzi izaba iherekejwe n’Imidali n’Ibikombe by’ishimwe.

Bwana Bazatsinda James, Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club yijeje abazitabira iyi mikino kuzabona Imisifurire yo ku rwego rwo hejuru bidasiganye n’imitegurire

 

Nyuma y’iminsi (Phase) Ebyiri, ikipe ya Mako Sharks niyo iyoboye izindi

 

Iri rushanwa niryo rya mbere riteguwe Iminsi ibiri mu marushanwa y’imbere mu gihugu ategurwa n’amakipe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *