Rwanda: Umwaka w’Ingengo y’Imari 2021/22 wahombeje Leta Miliyari 6 na Miliyoni 400 Frw

Gusesagura, gushyiraho ibiciro by”umurengera, kuburirwa irengero by’amafaranga ni bimwe mubyahombeje leta miliyari 6,4Frw.

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta [OAG] rwatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022, miliyari 6,4Frw zakoreshejwe mu buryo budakurikije amategeko. Ni mu gihe ayari yakoreshejwe nabi umwaka ushize yari miliyari 3,2Frw.

Ni ukuvuga ko ayo ari amafaranga ya leta yakoreshejwe bitari ngombwa cyangwa bidakurikije amategeko ndetse no kuba harabaye inyerezwa cyangwa isesagura ry’umutungo rusange.

Ni raporo itagaragaza amafaranga yasohotse nta nyandiko ziyasobanura nk’uko byakunze kugaragara mu myaka yashize, gusa hari ayasohotse inyandiko ziyasobanura zidahagije, asaga miliyoni 644,4Frw.

Ni mu gihe amafaranga yasesaguwe ari miliyari 2,4Frw, ayishyuwe by’umurengera akaba miliyari 3Frw na ho ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya ari miliyoni 169Frw.

Ibikubiye muri iyi raporo ku mikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta byashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023.

Uyu mwaka hakozwe igenzura mu nzego za leta 221, ahakozwe ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari n’ubw’iyubahirizwa ry’amategeko. Hakozwe kandi ubugenzuzi 14 bucukumbuye, ubugenzuzi 6 ku ikoranabuhanga n’ubugenzuzi 12 bwihariye.

Gutoranya ibikorwa bikorerwa igenzura byagiye bishingira kuri gahunda zigamije kuzamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage zirimo ubuhinzi, ubuzima, gutwara abantu n’ibintu, uburezi, ibikorwaremezo n’imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mwaka igipimo cy’amafaranga yakoreshejwe na Leta yagenzuwe cyarazamutse, kiva kuri 91.1% mu mwaka ushize kigera kuri 95%. Amafaranga yose leta yakoresheje ni miliyari 4,604. Ni mu gihe ayo OAG yakoreye igenzura imikoreshereze y’amafaranga miliyari 4,368.

Ubusanzwe OAG ikora ubugenzuzi bw’ibitabo by’ibaruramari, iyubahirizwa ry’amategeko, ikoranabuhanga n’ubugenzuzi bwihariye.

Mu nzego zakorewe ubugenzuzi, 68% zabonye raporo ya ‘nta makemwa’ mu byerekeye imikoreshereze y’imari, izindi 61% zibona nta makemwa mu iyubahirizwa ry’amategeko.

Ni mu gihe 53% zabonye ‘nta makemwa’ mu ku byaza umusaruro amafaranga yashowe. Ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ryarazamutse rigera kuri 57% rivuye kuri 48% mu mwaka ushize.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yasabye abafite inshingano zo gucunga imari ya leta kugerageza kubahiriza amategeko no kuyikoresha neza muri rusange.

Ati “Abafite imicungire y’imari mu nshingano barasabwa gushyiraho ingamba zose zishoboka hagakumirwa amakosa nk’ayo.”

Ku rundi ruhande ariko avuga ko ugereranyije n’umwaka ushize, biragaragara ko hari impinduka nziza ku musaruro uva mu bugenzuzi bukorwa ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Kamuhire avuga ko intege nke mu micungire y’imari ya Leta ishobora gutuma guverinoma itagera ku ntego yiyemeje muri gahunda y’iterambere rirambye kandi ryihuse, icyiciro cya Mbere (NST1).

Ni gahunda zirimo uburezi bufite ireme kuri bose, kwivana mu bukene, no kongera ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Leta yari guhomba miliyari 10Frw iyo OAG itahagoboka

Kamuhire yavuze ko ubugenzuzi bw’uyu mwaka bwashyize ingufu mu kugenzura amasezerano mbere y’uko imirimo itangira cyangwa se mu gihe ari gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Iyi mikorere yatumye tubasha kubuza cyangwa kwerekana amafaranga Leta ishobora guhomba ariko bikaba bigishoboka ko Leta itayahomba biramutse bikosowe.”

Ubugenzuzi bwabonye miliyari 10Frw Leta ishobora guhomba ariko akaba ashobora kugaruzwa. Ibyo bihombo bituruka ku masezerano yateguwe nabi.

Mu kigo RTDA, imirimo yo kubaka umuhanda wa Huye-Kibeho-Munini yabazwe inshuro ebyiri ku rutonde rw’ibyagombaga gukorwa. Leta yari igiye guhomba miliyari 1,3Frw.

Muri RURA, Leta yari igiye guhomba agera kuri miliyari 2,6Frw mu gihe RAB yo yari guhombya leta miliyari 1,1Frw biturutse ku iyubakwa ry’inzu z’abakozi ryabazwe kabiri.

Muri RAB kandi havuzwemo ibiciro by’umurengera byakoreshejwe ugereranyije n’ibiri mu yandi masezerano bisa ku mihanda yubatswe mu Kigo cy’icyitegererezo mu buhinzi bwa kijyambere. Aha Leta yari guhomba miliyari 1,7Frw.

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rutangaza ko ruzakomeza gukora igenzura ku ikoreshwa ry’imari mu nzego za leta hagamijwe ko umutungo n’imari bya leta bikoreshwa mu bikorwa byatoranyijwe kandi bizamura imibereho myiza y’umuturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *