Rwanda: Imvura idasanzwe yaguye mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru imaze guhitana abasaga 100

Mu ijoro ryakeye mu Ntara y’Uburengerezabu bw’Igihugu bagushije Imvura idasanzwe, iyi ikaba yakurikiwe n’ibiza byahitanye abatari bacye ndetse binangiza ibikorwaremezo birimo Imihanda n’Ibiraro.

Agaruka kuri aya makuba, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Bwana François Habitegeko yemeje ko muri iki gitondo cyo ku wa 03 Gicurasi, Imibare y’abishwe n’imvura yaguye mu ijoro imaze kurenga 110.

Yunzemo ko abamaze kumenyekana ko bishwe n’imvura muri iyo Ntara bageze kuri 95 mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kubarurwa 14.

hamaze kumenyekana inkuru y’akababaro y’abantu 55  bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaraye igwa muri iyi Btara ndetse ikaba yateje inkangu n’imyuzure, byangije ibitari bike.

Yakomeje avuga ko Imvura yatangiye kugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, igeza mu gitondo cy’uyu wa gatatu, ariyo yateje ibiza mu Turere tw’iyi Ntara cyane cyane utwa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Karongi na Rutsiro.

Muri utu Turere, imisozi yatengutse isenyera abaturage abandi irabahitana ndetse n’Imigezi iruzura irenga inkombe, amazi ahitana abantu.

Bwana Habitegeko yaboneyeho kwihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko kuri ubu bakiri gukora ubutabazi kandi ko amakuru ahamye ataramenyekana kuko hakibarurwa ibyangijwe n’ibi biza.

Ati”Kugeze ubu mu mibare mfite muri aka kanya hari abantu 55 byahitanye,  mbonereho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo kandi turacyari kubarura ibyangiritse byose kuko na n’ubu iracyagwa.”

Yongeyeho ko bari gufatanya na MINEMA ndetse n’izindi nzegokugira ngo ahakenewe ubutabazi hose buboneke.

Iyi mvura kandi yateje Ibiza by’inkangu yafunze imihanda ihuza Rubavu n’uduce twa Nyabihu, Rutsiro kuko umuhanda wangirikiye Pfunda ndetse n’indi mihanda y’imigenderano yangirijwe n’imigezi irimo Sebeya yuzuye ikarenga inkombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *